Perezida Ibrahim Ghali yashimye ubutwari bwa Perezida Kagame wahagaritse Jenoside

Perezida Ibrahim Ghali wa Sahwari yasuye urwibutso rwa Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gisozi, ababazwa n’ibyo yabonye ariko ashima ubutwari bw’abayihagaritse bayobowe na Perezida Kagame.

Perezida Ghali ashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994.
Perezida Ghali ashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside mu 1994.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2016, Perezida Ibrahim Ghaliakigera ku rwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, yabanje gushira indabo no kunamira inzirakarengane zishinguwe ku rwibutso.

Mukiganiro yagiranye n’abanyamakuru,Perezida Ibrahim Ghali yavuze ko bifatanyije mu kababaro n’Abanyarwanda nyuma yo kureba amarorerwa yabereye mu Rwanda kandi akanashima ubutwari bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame yagize bwo guhagarika Jenoside.

Yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasobanuriwe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ibyabaye mu Rwanda birababaje n’ingakamere ariko ndashima Perezida Paul Kagame uburyo yahagaritse Jenoside kandi akaba akomeje guteza imbere u Rwanda. Ibyabaye mu Rwanda ni isomo ku isi hose.”

Perizida Ghali uherutse gutorwa itariki 9 Nyakanga 2016, yari yaritabiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe yaberaga i Kigali.

Sahrawi ni agace gaherereyemo amakambi y’impunzi yashyiswe muri Leta ya Tindouf yo muri Algeria mu 1975. Izo mpunzi zahunze ingabo za Maroc zaturukaga mu burengerazuba bwa Sahara, mu ntambara yiswe "Western Sahara War."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka