Inkuge yubatse nk’iya Nowa yahuruje imbaga

Itsinda ry’abakirisitu ryizera ko inkuru zose zanditse muri bibiliya ari ukuri, ryakoze inkuge (ubwato bunini) bwatwaye miliyoni 100 z’Amadorali.

Ubwo bwato bwubatswe ku bipimo nk'iby'ubwo Noah uvugwa muri Bibiliya yubatse.
Ubwo bwato bwubatswe ku bipimo nk’iby’ubwo Noah uvugwa muri Bibiliya yubatse.

Ni Ubwato bubatse bagendeye ku bipimo byanditswe muri Bibiliya, hagamijwe kugaragaza, inkuge Nowa (Noah) yabaje abitegetswe n’Imana ngo azahungiremo umwuzure.

Umunya- Ositirariya (Australia) Ken Ham, Perezida w’iryo tsinda ryubutse iyo nkuge, ahamya ko icyo ari gikorwa gihambaye cyakozwe mu rwego rwa gikirisitu muri iki kinyejana. Iyo nkuge izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki 8 Nyakanga 2016, mu muhango uzitabirwa n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.

Abantu benshi bifuje kubutemberamo.
Abantu benshi bifuje kubutemberamo.

Kuva uwo mushinga wo kubaka iyo nkuge watangiza muri 2010, hagiye haboneka abantu benshi bawurwanya, bakavuga ko utari ukwiriye kugabanyirizwa imisoro nk’uko byagenze.

Abo barwanya uwo mushinga, bavuga ko mu gihe tugezemo cya siyansi iteye imbere ibyo bitari bikwiriye gukorwa kuko bibangamiye uburere.

Abadashyigikiye icyo gikorwa, biteguye kujya gukora imyigaragambyo ku munsi w’ejo ubwo iyo nkuge izaba imurikirwa ruhabanda ku mugaragaro.

Harimo inyamaswa z'ibibazanyo zigaragaza izari zirimo mu gihe cy'umwuzure.
Harimo inyamaswa z’ibibazanyo zigaragaza izari zirimo mu gihe cy’umwuzure.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ariko kuki Abantu mutareba kure koko NGO mufate ibyo mubona mubihuze nibyanditswe
ubumubona harigisigaye koko?
aha gusa mwibuke ko ibi yesu yabivuze muri matayo 24.5

Fred yanditse ku itariki ya: 16-03-2018  →  Musubize

ibibyose bishushanya iminsiyanyuma.ahhaaaaa!!!!!!!!!!!.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

NONESE NTIBUFITE MOTEUR? BABA BIBESHYE

THEO yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

Mbega!!!
gusa ni ibyagatangaza pe!
ariko si mbishira amakenga kuko ni imbuzi. imbuuzi!!!!

permanence yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

ubwo bwato bute ubwuzu!

niyiriho lazaro yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

baruhiye ubusa ,nibashyimo moteri bajye baroba amafi imana ntizongera kurimbuza amazi isi.

Ngirimana Augustin yanditse ku itariki ya: 12-09-2016  →  Musubize

Mbega byiza weeeeeee!!!!!!!!!!

antoine yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

kbs biratangaje cyane tubitege amaso

Alfred yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

nanjye binteyamatsiko yokubugeramo.

niyonkuru pascal yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Arikwabantu bagiramatsiko ese baribagamijiki bituma bakoresha amafaranga anganakuriya.

niyonkuru pascal yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

ibi byose byerekanako turi mubihe byanyuma

Manirafasha Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Abo Bantu ndabashimye Imana rurema ibahe imigisha

Daniel yanditse ku itariki ya: 14-07-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka