Imyumvire y’umuco na Bibiliya yatumye bumva nabi uburinganire

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kurushaho gusobanurira abaturage ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo hagabanywe amakimbirane mu miryango.

Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro ku ikusanyamakuru ku bitera amakimbirane mu muryango.
Bamwe mu bari bitabiriye ibiganiro ku ikusanyamakuru ku bitera amakimbirane mu muryango.

Byatangajwe kuri uyu wa 29 Nyakanga, mu biganiro by’umunsi umwe ku ikusanya makuru ku bushakashatsi bugamije kugabanya amakimbirane mu miryango.

Ibibazo byagaragajwe bikurura amakimbirane ahanini bishingiye ku kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye.

Rutiyomba Raimond, umusaza wo mu kigero cy’imyaka nka 70 wo mu Murenge wa Matimba, avuga ko bitumvikana ukuntu umugore yaringanira n’umugabo kuko umwe ari urubavu undi akaba umutwe.

Ati “Na kera na kare umugore ni urubavu akaba na mutima w’urugo, umugabo akaba umutwe warwo. Uburinganire rero bwatumye abagore bumva ko bareshya n’abagabo kandi ntibyashoboka ahubwo umugore yakujuje umugabo.”

Ashima ariko ko Leta yabashije kubonamo umugore ubushobozi, cyane cyane ku mirimo yahezwagamo mbere.

Uyu musaza avuga ko uburinganire n'ubwuzuzanye byatumye umugore yibagirwa ko umugabo ari umutwe w'urugo.
Uyu musaza avuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye byatumye umugore yibagirwa ko umugabo ari umutwe w’urugo.

Bandora Emmanuel, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Imiyoborere Myiza, avuga ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryumvikanye nabi kuri bamwe.

Ngo bagiye gushyira imbaraga mu kurisobanurira abaturage, kimwe nirijyanye n’uburenganzira bw’umwana.

Agira ati “Tugiye kwegera abaturage tubasobanurire amategeko kandi bazarushaho kuryumva. Turizera ko amakimbirane azagabanuka kuko hari abitwaza uburinganire bagahutaza abo bashakanye.”

Ngo bagiye kandi gukangurira abaturage kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bigabanya ubuharike n’amakimbirane mu miryango.

Mu bindi bibazo byagaragajwe ahanini bitera amakimbirane mu miryango harimo uburenganzira bw’umwana abenshi buririraho bagasuzugura ababyeyi, abashakana ariko umwe agakomezanya n’inshuti yari asanganywe, gushakana hatabanje kubaho kumenyana, uburere bw’abana bwahariwe abakozi n’imitungo.

Kayijamahe Athanase, umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro, IRDP, avuga ko ibizava mu bushakashatsi bizagabanya amakimbirane arangwa mu miryango.

Abitabiriye ibiganiro by’ikusanyamakuru ku bushakashatsi ku makimbirane yo mu miryango ni abavugarikumvwa, abarimu, abashinzwe gukumira ihohotera, abanyamadini n’abafite aho bahurira n’imibereho myiza y’umuturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka