Impumuro y’inkoko nzima ngo yagabanya Malariya

Abashakashatsi bagaragaje ko impumuro y’inkoko nzima yirukana imibu, ku buryo umuntu ayishyize mu cyumba araramo atakwikanga imibu yamurya cyangwa yamuduheraho.

Inkoko ngo si izo gutanga amagi n'inyama gusa ngo zanagabanya Malaria ku isi.
Inkoko ngo si izo gutanga amagi n’inyama gusa ngo zanagabanya Malaria ku isi.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyandika ku ndwara ya Malariya cyitwa Malaria Journal, bugaragaza ko ubwo buryo bukoreshwejwe neza bwatuma abantu bo ku isi babarirwa muri Miliyari 3.2 barokoka ibyago byo kwibasirwa na Malariya.

Abahanga bo muri Kaminuza yo muri Sweden yitwa “Swedish University of Agricultural Sciences” n’abo muri Kaminuza yo muri Ethiopia yitwa Addis Ababa University, nibo bakoze ubwo bushakashatsi.

Mu kubugerageza, hifashishijwe abakorerabushake. Mu cyumba hajyagamo umukorerabushake umwe, ufite imyaka iri hagati ya 27 na 36, akaryama mu nzitiramibu idateyemo umuti, bagashyiraho akuma gafata imibu mu rwego rwo kureba umubare w’imibu iri muri icyo cyumba.

Mu byumba bimwe bashyizemo inkoko ahandi ntibazishyiramo. Abashakashatsi ngo baje kubona imibu micye cyane mu cyumba kirimo inkoko kubera impumuro yayo ituruka mu mababa yayo. Mu gihe ngo abaryamye mu nzitiramibu gusa basanze imibu yuzuyemo.

Dail Mail yanditse iyi nkuru itangaza ko ngo ubu bushakashatsi butanga icyizere cyo kwirukana imibu no kwirinda indwara zikwirakwizwa nayo cyane cyane Malariya.

Abo bashakashatsi bavuga ko mu gihe imibu ihitamo kuruma abantu, ngo yanaruma inka, ihene cyangwa intama mu gihe zihari. Ariko ngo ntiyaruma inkoko kuburyo ngo yanga no kuguruka ahantu ziri.

Imibu ngo ikoresha uburyo bwayo bwo kwihumuriza ikamenya gutandukanya ibyo yaruma n’ibyo itaruma.

Rickard Ignell, ukuriye ubwo bushakashatsi, avuga ko abatuye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bazengerejwe na Malaria igihe kirekire. N’imibu nayo kandi ngo iri kugenda irushaho guhangana n’imiti iyica.

Agira ati “Ni yo mpamvu dukeneye gushaka ubundi buryo bwo guhangana nayo. Mu bushakashatsi bwacu twabashije kumenya umwuka n’ahantu hashobora kwirukana imibu itera Malaria bityo tukayibuza kuba yahura n’abantu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka