Ibyangombwa by’agateganyo by’ubutaka byagereranyijwe n’”ibiryabarezi”

Mu Ntara y’Amajyepfo hasozwa icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kwandikisha ibyangombwa bya burundu by’ubutaka, abagifite ibyangombwa by’agateganyo byabwo bigereranywa n’”ibiryabarezi”.

Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka, Slyvain Muyombano, asobanura akamaro ko gutunga icyangombwa cya burundu cy'ubutaka.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka, Slyvain Muyombano, asobanura akamaro ko gutunga icyangombwa cya burundu cy’ubutaka.

Icyumweru cyo gukangurira abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo kwiyandikishaho ubutaka bwabo mu buryo bwa burundu mu Majyepfo cyasorejwe i Nyanza kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016.

Muyombano Sylvain, umubitsi w’Impapurompamo z’Ubutaka unungirije ushinzwe Intara y’Amajyepfo, yagize ati “Umuntu wagura ubutaka n’ufite ibyagombwa by’agateganyo by’ubutaka yakwihombera nk’uriwe muri Tombola izwi ku izina ry’ ‘ikiryabarezi’ kuko ubutaka bwitwa ko ari ubw’umuntu ari uko abufitiye icyangombwa cya burundu.”

Muyombano yasabye abaturage kwita ubutaka ubwabo ari uko bamaze kubwiyandikishaho burundu.

Ati “Ubutaka buba ubw’umuntu ari uko yamaze kububonera icyangombwa cya burundu naho ibindi kwaba ari ukwibeshya”.

Bamwe mu bayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango.
Bamwe mu bayobozi batandukanye bari bitabiriye uwo muhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije ushinzwe Ubukungu, Kajyambere Patrick, yavuze ko mu gusobanurira abantu hifashishijwe Tombola yiswe “Ikiryabarezi” biturutse mu kuba bamwe bamaze iminsi bayitakazaho ibyabo bagahomba.

Uyu muyobozi yakomeje yumvikanisha ko nyir’ubutaka ari ubufitiye icyangombwa cya burundu bitaba ibyo umuntu akaba yabutakaza nk’uriwe n’”ikiryabarezi”.

Insanganyamatsiko y’ubwo bukangurambaga yagiraga iti "Gukoresha neza ubutaka bunyanditseho isoko y’umutekano n’iterambere ryanjye."

Hagendewe kuri iyo nsanganyamatsiko, abaturage bibukijwe ko ubutaka ari ubukungu bukomeye ndetse bukaba ari umutungo w’ikirenga kuko umuntu ashobora kubwifashisha akagana ibigo by’imari n’amabanki agahabwa inguzanyo akiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe ? Natwemuzadufashe Muzatubarize Nyakubahwa Wakarere kacuka Nyanza Nkabantububakiwenareta Bavuyemugihugucya Tanzania Ese? natwe Twabonicyangombwacyamazuyacu, Bigenzebite? Ese Natwe Aruburyomwabamutuzirikana? Konatwe Twifuzakwitezimbere Nigutemadufashakuganibigobyimari? Cyangwaharubundiburyomuduteganyiriza Natwe? Murakoze Muzatubere Imboni Mubere Numuyoboro Wibibazo Byacu

Ndahimana Charles yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka