Gabiro: Batangiye gusenya toni 55 z’ibisasu bishaje n’intwaro nto

Mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro hatangirijwe igikorwa cyo gusenya toni 55 z’ibisasu bishaje n’intwaro.

Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa 28 kikazarangira ku wa 30 Nyakanga 2016.

Uko ibisasu byari bitondetse biteguye kubisenya.
Uko ibisasu byari bitondetse biteguye kubisenya.

Theoneste Mutsindashyaka, Umuhuzabikorwa w’umuryango w’ibihugu 15 byasinye amasezerano y’i Nairobi n’ibyo mu ihembe ry’Afurika, agamije kurwanya ikwirakwizwa ry’imbunda nto, avuga ko ibisasu byasenywe ari ibishaje ndetse n’intwaro nto zagiye zamburwa abaturage n’izakoreshwaga mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Avuga ko ibikwa nabi by’ibi bisasu bishobora guteza impanuka zikagwamo abantu benshi.

Ati “Leta ni yo yemerewe gutunga intwaro n’amasasu, iyo utabirwanije bishobora kuva mu bubiko bwa Leta bikajya mu ntoki z’abatabyemerewe. Ni gahunda ifitiye ibihugu akamaro kuko ijyanye no kurwanya ihungabana ry’umutekano.”

Amasanduku arimo intwaro nto.
Amasanduku arimo intwaro nto.

Ashima ko mu Rwanda, ibyaha bikoreshejwe imbunda ari bike ugereranije n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Uburasiraziraba.

Ngo mu myaka itanu ishize mu Rwanda habaye ibyaha 421 gusa mu gihe hari ibihugu birenza ibyaha ibihumbi 29.

Gusa ngo ntibihagije kuko hatabayeho ubufatanye n’ibihugu muturanye izo mbunda zakomeza zikajya mu baturage.

Umwotsi w'ibisasu byasenywe.
Umwotsi w’ibisasu byasenywe.

Misingo Karara Emmanuel, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse, avuga ko kuba mu Rwanda hakorwa ibyaha bike bikomoka ku mbunda ari amategeko ahamye.

Ngo muri 2003 u Rwanda rwashyizeho ibiro bishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’iziciriritse.

Muri 2009, ngo hashyizweho itegeko rigena imicungire n’imikoreshereze y’intwaro mu gihugu.

Theoneste Mutsindashyaka avuga ko ibisasu bishaje bidasenywe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw'abantu benshi.
Theoneste Mutsindashyaka avuga ko ibisasu bishaje bidasenywe bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu benshi.

Muri 2012 hashyizweho iteka rigena imikoreshereze y’intambi n’ibijyanye na zo.
Ariko na none ngo hashyizweho izindi ngamba zirimo kwegera abaturage bakamenya ububi bw’intwaro nto n’iziciriritse.

Agira ati “ Habayeho gahunda yo gukangurira inzego zose hashyirwaho komite mu nzego za Leta zegereye abaturage no mu mashuri abantu bakaganirizwa ku bubi bw’intwaro nto. Inzego zose zarabihagurukiye.”

Kuva muri 1994 kugeza muri 2011 mu Rwanda hamaze gusenywa intwaro toni ibihumbi 52 na 807. Ni igikorwa giterwa inkunga na Leta y’Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kubisenya aho kugirango biteze ikibazo

nshimiyimana jackson hassan yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka