Croix Rouge y’u Rwanda irifuza kwigira ngo ifashe abayitabaje

Umuryango utabara imbabare (Croix Rwanda) ufite intego yo kwigira kugirango ushobore gukomeza kugoboka abatishoboye.

Ibi ibigarukwaho n’Umuyobozi mushya wa Croix Rouge y’u Rwanda Dr Bwito Paul, watowe mu nteko rusange ya gatandatu y’uyu muryango yateranye tariki ya 24 Nyakanga 2016 ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Abanyamuryango bateraniye mu nama rusange
Abanyamuryango bateraniye mu nama rusange

Nyuma yo kugaragarizwa ibyagezweho mu myaka itanu ishize (2012-2016), Umuyobozi mushya, Dr Bwito Paul avuga ko abayobozi bashya batowe bazusa ikivi cyatangiwe n’abo basimbuye.

Ashimangira ariko ko bazakora ibishoboka byose kugirango Croix-Rouge y’u Rwanda yigire ishobore gufasha abayitabaje.

Ati “Hari ibyagezweho ariko hari zimwe mu mbogamizi Croix-Rouge ihura nazo mu gufasha abatishoboye harimo n’amikoro make. Twe tugiye gukora ibishoboka uyu muryango wigire maze wishakemo ubushobozi bwo kugera ku nshingano zawo’.

Muri iyo gahunda yo gukomeza kwigira kugira ngo Croix-Rouge ikomeze kugoboka abayikeneye, inteko rusange ya gatandatu yemeje ko umusanzu w’umunyamuryango uba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2.000 frw) ku bantu bakuru na magana atanu (500 frw) ku rubyiruko.

Ngo uyu muryango kandi uzanashyiraho ibikorwa rusange byafasha umuryango guhorana ubushobozi bwo kugera ku bawitabaje utabanje gutegereza akimuhana.

Ati“Ntidukwiye gushaka inkunga mu bandi ngo tubone gufasha. Tugiye gushaka uburyo uretse umusanzu w’abanyamuryango ba Croix-Rouge, umuryango wishakamo ubushobozi buhoraho kuko tutakwiringira inkunga ziturutse ahandi”.

Dr Bwito avuga ko Abanyarwanda batojwe umuco wo kwigira, bityo ko aba Croix-Rouge nabo batasigara inyuma, nk’umuryango ubundi ukwiye kugira ubushobozi kugira ngo nawo ufashe abatabufite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I first thank Red Cross Community of Rwanda and the globe at large for the benevolent work they are doing. Red Cross office of Nyamata Bugesera is ever closed. I wonder how guests approach services. Please help us and redifine.

A.T yanditse ku itariki ya: 17-12-2017  →  Musubize

Mwaramutseho neza,maze igihe kinini nkorea umuryango wacu wa croix rouge,muburyo butandukanye, nabaye president aho nize amashuri y,isumbuye nagiye nkoro ibikorwa byinshi bitandukanye, by,umwihariko nakunze gufasha ababaye muburyo butandukanye kandi, muri kamere yanjye umutima wanjye ugirira impuhwe ikiremwa muntu nk,uko ihame remezo ryambere ribivuga,ndi umwe mu bantu bakiri bato bakoze igikorwa k,isana mitima igihe kirere kire, nkaba narakoranaga n,ibigo nderabuzima neza cyane,sibyo gusa kuko kubutabazi bwibanze naho ndi inararibonye,mumbabarire si ugusaba akazi ahubwo ni ikifuzo maranye igihe kinini,muribyo byose nakoze nabikoranaga umutima w,ubushake kandi w,urukundo,ariko numva nabikomeza kandi nkaba uwumuryango byaburundu kuko nubundi singira umuryangoorphan]ariko si icyo mbishakira ahubwo munyumve neza nize nabi nca inshuro kugira ngo mbone school fees,none ubu kaminuza byaranze kuko sinakomeje kubona akazi nkuko nabigenzaga niyo mpamvu rero izo mpano Imana yampaye n,umva nazikoresha nkumwuga kandi nkuko mbizi umuryango wacu ntitubura icyo twakora kubuzima bwa muntu nanjye rero ndamutse nkoranye n,umuryango wenda byamfasha no gukomeza kwiga kaminuza bityo nkazawukorera ndi ni ntiti,together we can achieve more.mumfashe ubu butumwa bugere kuri croix rouge Rwandaise: numero yanjye ni 0787866103,0726862920 murakoze.

Abraham NTAKIRUTIMANA yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka