Bishatsemo miliyoni 2Frw zo kongera ibikorwa remezo

Abakomoka mu Murenge wa Kaniga muri
Gicumbi baba hanze yawo, albahatuye n’abahakorera bakusanyije miliyoni 2Frw zo gusana ibikorwa remezo.

Aba ni abaturage baba hanze y'umurenge wa Kaniga bari baje gutanga inkunga yo gusana no kubaka ibikorwa remezo.
Aba ni abaturage baba hanze y’umurenge wa Kaniga bari baje gutanga inkunga yo gusana no kubaka ibikorwa remezo.

Kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016 niho bakoze iki gikorwa, bahurije hamwe abavuga rikijyana kugira ngo babereke ibyo bamaze kugeraho n’ibikeneye ubufasha, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge Bangirana JMV abitangaza.

Yavuze ko mu bikorwa bakeneye gusana harimo ibiraro bihuza Umurenge wa Kaniga na Cyumba byangiritse, no gusana no kwagura ikigo nderabuzima cya Kaniga kuko inyubako zacyo zitameze neza bakazongera ndetse bakanahagura.

Yagize ati “Uretse ibikorwa remezo bemeye no kudufasha kuzubaka ibiro by’akagari ka Nyarwambu batagiraga aho bakorera.”

Inzego z'ubuyobozi zari zitabiriye iki gikorwa.
Inzego z’ubuyobozi zari zitabiriye iki gikorwa.

Kongera amazi nabyo biri mubizashyirwa imbere kuko muri uyu murenge nta mazi meza bafite na macye abonetse agera ku baturage bacye.

Abaturage nabo bavuga ko bafite ikibazo cy’ubuhahirane hagati y’umurenge wa Kaniga na Cyumba kubera ibiraro bitameze neza.

Ndibwirende Stephane avuga ko iyo imvura yaguye bitaboroheraga kuva mu murenge wabo bagera mu wundi, kuko haba haje ubunyerere bwinshi bagatinya ko bahura n’ingorane.

Kuba bizasanwa asanga bizongera ubuhahirane n’imigenderanire mubatuye iyi mirenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yishimiye ibi bikorwa, yemerera ubuyobozi bw’uyu murenge n’abaturage bawo kuzashyira mu ngengo y’imari y’akarere umwaka wa 2017-2018 amafaranga azunganira ibi bikorwa biteganyijwe gkorwa.

Ati “Birashimishije nta muntu utatera inkunga iki gikorwa kandi kubufatanye bwacu twembi tuzabigeraho.”

Ku ikubitiro hahise hakusanywa miliyoni zisaga 2Frw zo kuzatangira gukora ibi bikorwa, hashyirwaho n’urubuga nkoranyambaga rwa Watsapu bazajya bahurizaho ibitekerezo no gukomeza gukusanya inkunga yo kubaka umurenge wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka