Bamwe bagiye gusezera muri koperative y’abakozi b’akarere

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abakozi b’Akarere ka Rutsiro COTOPROCO (Congo Nil tourism Promotion cooperative) ngo bagiye gusezera bitewe n’imicungire yayo mibi.

Inzu ya koperative y'abakozi b'Akarere ka Rutsiro yahagaze kubakwa ituzuye.
Inzu ya koperative y’abakozi b’Akarere ka Rutsiro yahagaze kubakwa ituzuye.

Ngo barabiterwa no kubona koperative yabo nta cyerekezo ifite kuko kubera icyo bita imicungire mibi yayo.

Umwe mubaganiriye na Kigali Today, uyobora akagari, yagize ati “Njye ndumva ndambiwe kuko twashyizeho koperative tuzi ko izatwungura ahubwo aho kutwungura n’ibikorwa twatangiye bigenda bidindira.”

Atanga urugero ku nzu y’ubucuruzi bubatse ihagarikwa itaruzura kandi ntibanahabwe amakuru y’uko bimeze; akavuga ko agiye kwandika asaba gusubizwa umugabane we akayivamo.

Undi ukora ku karere, na we utashatse ko amazina ye agaragazwa, agira ati ‘igitekerezo ubundi cyari cyiza kuko imbaraga z’abantu benshi zatugeza ku iterambere, ariko usanga dusa nk’aho duhagaze hamwe uretse wenda papeterie (inzu icururizwamo bimwe mu bikoresho byo mu biro) ikora nta kindi gikora.”

Akomeza agira ati “Reba iriya nzu y’ubucuruzi twakoze inama twemeza ko itangira, ariko yarahagaze hafi umwaka n’igice. Ni yo mpamvu najye nidukora inama y’inteko rusange nshobora gusezera.”

Yahageze itaranagera muri 1/2.
Yahageze itaranagera muri 1/2.

Niyonzima Tharcisse, Perezida w’iyo koperative akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko kudindira ku iyo nyubako byatewe n’amafaranga yabaye make bakiyambaza banki ikaba itarabaguriza.

Ati”Turimo gushaka uko twayikomeza kuko ubu turacyategereje amafaranga muri banki, ndumva rero abanyamuryango batasezera kuko si wo muti.”

COTOPROCO yatangiye muri 2007 ifite abanyamuryango 240 bakorera akarere kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere.

Buri munyamuryango yaratanze umugabane shingiro w’amafaranga ibihumbi 360 mu gihe cy’imyaka itatu kuko buri kwezi buri wese yatangaga ibihumbi 10.

Iyi koperative kugeza ubu ifite papeterie ifite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 15FRW ndetse n’inyubako y’ubucuruzi yagombaga kuzura ihagaze muri miliyoni 595FRW ariko imaze umwaka n’igice ihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tharcisse ni umuntu w.umugabo rwose,kuko agira ibitekerezo byubaka. gusa nimwongere amafaranga inyubako yanyu irangire kabisa.Gusezera ni ubugwari ni ugutererana abandi pe

VEDASTE yanditse ku itariki ya: 17-09-2016  →  Musubize

ahubwo ni mwongere imigabane kuko ayo mwatanze ni make ugereranyije nigikorwa mugiye gukora. mureke kuva ku ntego mwiyemeje kandi ndumva ari igikorwa cyiza kingirakamaro dore amafranga mwatanze ni make 360000X240=86400000 mukuyemo 15000000 ya papeterie urumva ko asigaye atangana na 595000000

alias yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Amatiku
Ahubwo musobanure ikibazo uko kimeze !!

sawa yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka