Bahangayikiye ko imvura iguye imisozi yakongera kuridukira mu muhanda

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baravuga ko bafite impungenge ko imvura iramutse yongeye kugwa umuhanda Kigali- Rubavu wakwongera gufunga.

Hatagize igikorwa hakiri kare biragaragara ko imisozi ikikije umuhanda Gakenke-Musanze yazongera kuridukira mu muhanda.
Hatagize igikorwa hakiri kare biragaragara ko imisozi ikikije umuhanda Gakenke-Musanze yazongera kuridukira mu muhanda.

Bavuga ko baziterwa no kuba nyuma y’ibiza byibasiye akarere ka kabo, imisozi ikikije umuhanda Kigali- Rubavu yagiye isatagurika ku buryo haramutse haguye imvura yaridukira mu muhanda bikaba byanateza izindi mpanuka.

Abaturage bakaba basaba ko hagira igikorwa mbere y’uko imvura y’umuhindo yo muri Nzeri igwa kuko kugira ngo hirindwe ingaruka byateza.

Uwitwa Ndimubanzi Tharcisse wo mu Murenge wa Gakenke, agira ati “Impungenge uyu munsi zihari ni uko byasadutse birabaruka bisadukamo kabiri, noneho mu gusadukamo kabiri.”

Yongeraho ko “Niba byarasadutse ntibifatanye na wa musozi wa karemano wa cyera kuko biraregetse birahagaze pembeni (ku ruhande), ariko imvura y’umuhindo nigwa ishobora kubiterura ikabyesura, ibisuka mu muhanda, ubwo imodoka ntizizongera kugenda”.

Uwitonze Clementine, wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko akurikije uko abona imisozi ikikigije umuhanda yangiritse nta cyizere afite ko imvura iramutse iguye bitakongera gufunga umuhanda.

Ati “Umwenda iyo ucitse umuntu akawukoraho ni bwo urushaho gushishimuka, none n’ukuvuga ngo ubu harangiritse imvura iguye byasaya kuko n’ubundi urabona biraregetse ibyasigaye”.

Ubutaka bwagira bubaruka ku buryo hakenewe ubuhehere gusa ubundi bukaridukira mu muhanda.
Ubutaka bwagira bubaruka ku buryo hakenewe ubuhehere gusa ubundi bukaridukira mu muhanda.

Uwitwa Kamanayo Jean Marie Vianney, we agira ati “Byonyine nk’ubwoba tuba dufite kandi ari ku zuba, dutekereza ko imvura niyongera kugwa abenshi nta n’ubwo bazajya baryama …, noneho iyo urebye mu muhanda ubona byinshi bizahita bimanuka imvura niyongera kugwa.”

Ikibazo cy’imisozi igaragara ko yasataguritse ku buryo iteje impungenge abaturage kiri ku misozi ikikije umuhanda Kigali- Rubavu mu gice cyo mu misozi ya Buranga hamwe n’imisozi ikikije uyu muhanda iri imbere y’ahitwa mu Kaziba.

Uretse aba baturage bo mu Murenge wa Gakenke, n’abandi baturage bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gakenke baganiriye na KigaliToday bavuga ko nubwo mu Gakenke hari hasanzwe hari ikibazo cy’imihanda, byarushijeho kwangirika nyuma y’ibiza kuko amateme n’imihanda byagiritse ku buryo bukabije.

Nko mu Murenge wa Mugunga ku Kiraro cya Nyarutovu gihuza uturere twa Gakenke, Nyabihu, Muhanga na Musanze, umuhanda warangiritse ku buryo batakigenderana ngo banahahirane. Iyi mihanda yiyongeraho ni umuhanda uturuka mu Murenge wa Gakenke ukanyura mu Murenge wa Rushashi n’uwa Ruli kugera mu Karere ka Nyarugenge.

kubera umuduko aba afite, amazi amanuka mu musozi akubura ibyo asanze byose.
kubera umuduko aba afite, amazi amanuka mu musozi akubura ibyo asanze byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko nyuma y’ibiza Leta yakoresheje imbaraga zikomeye kugira ngo umuhanda Kigali-Rubavu wongere kuba nyabagendwa, gusa ngo iyo witegereje usanga hari ibitengu bikigaragara hirya y’umuhanda.

Ati “Iyo witegereje ubona ibintu by’ibitengu bikinagana muri uwo muhanda, dufite impungenge ko biriya bintu imvura nitonyanga ari nkeya bizongera bigafunga kaburimbo.

Dutabaza cyane RTDA ko rwose bashakisha uburyo buhagije biriya bintu byose binagana bakabikuraho, mu kwa cyenda imvura yazagwa ntuzongere guhura n’ibiza nka biriya kuko n’ikibazo kiremereye akarere”.

Ku bijyanye n’imihanda yo mu mirenge itandukanye yangiritse ku buryo irimo kubuza abaturage gukora gahunda zabo za buri munsi, Nzamwita yemeranya na bo ko nyuma y’ibiza imihanda, amateme n’ibiraro byangiritse ku buryo bukomeye, gusa ngo barimo gukora ubuvugizi akabizeza ko bizagenda bikorwa uko bishoboka.

Ntawukuriryayo Frederic, ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri MIDIMAR, avuga ko asaba ingaruka babikumirwa .

Ati “Ntushobora gukumira umusozi ngo we gutenguka, ahubwo uramutse utengutse ni ukugabanya ingaruka byagira ku buzima bw’abantu, twe ni zo nshingano zacu.”

Ubuyobozi bw'akarere na bwo buhamya ko imvura nigwa iyi mikingo ikikije umuhanda izahita iwuridukiramo ikawufunga.
Ubuyobozi bw’akarere na bwo buhamya ko imvura nigwa iyi mikingo ikikije umuhanda izahita iwuridukiramo ikawufunga.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ry’Imihanda (RTDA), buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bategenya kuhakora mbere yuko imvura y’umuhindo.

Kabera Olivier, Umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gushira mu bikorwa imishinga muri RTDA, avuga ko bamaze gukora inyigo bakaba bateganya ko hatangira gukorwa bitarenze mu kwezi kwa munani.

Ati “Twashatse amafaranga yo kubikora ariko urabizi ko hari inzira umuntu acamo, ntabwo uhita utanga isoko uwo mwanya, ariko dushaka ko bishoboka bitarenze uku kwezi kwa munani tukaba twatangiye imirimo”.

Bateganya kubaka urukuta rutangira ubutaka bwasataguritse kugira ngo butazamanukira mu muhanda, ngo hakaba n’ahagomba kujya amabuye kugira ngo amazi ajye abasha gucamo yambukiranya umuhanda, bakanahatera ibyatsi n’ibiti bifata ubutaka.

Mbere y’uko ibiza biba, mu ruzinduko yari yagiye mu Karere ka Gakenke agiye kuganira n’abaturage Perezida Kagame Paul yagejweho ibibazo by’imihanda asaba ko Akarere ka Gakenke kajya kagenerwa amafaranga y’inyongera mu bijyanye no gukora imihanda (feeder roads).

Ibiza byazahaje Akarere ka Gakenke byabaye ku wa 08 Gicurasi 2016 bituma umuhanda Kigali- Rubavu ufunga amasaha arenga 48 kubera ibitengu byari byawuridukiyemo, bitwara ubuzima bw’abantu 35 bo mu mirenge itandukanye hanasenyuka amazu asaga 400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka