Arashinjwa kunyereza miliyoni ebyiri za Sacco

Umucungamari wa Sacco y’Umurenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi akekwaho kunyereza miliyoni ebyiri.

Yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa 27 Nyakanga 2016, nyuma y’igenzura ry’umutungo ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA).

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera, ivuga ko mu gihe igikora iperereza yabaye imufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.

Uyu mucungamari ntahakana ko koko ayo mafaranga miliyoni ebyiri yayakuye kuri konti, gusa icyo ahakana n’ukuyanyereza.

Agira ati “Amafaranga nayakuye kuri terefone ya mobile money ya Sacco ngiye kuyajyana kuri konti ya sacco iri muri BK ariko ngiye kuyabitsa ndayabura, ntayo nariye gusa barantuburiye”.

Akomeza avuga ko yemera ikosa ry’uko atigeze abibwira abamukuriye kugira ngo na bo babimenyeshe abanyamuryango ba Sacco kugira ngo harebwe icyakorwa bikarinda bivumburwa n’iperereza rya RCA akaba ari ryo ribivumbura.

Icyaha cyo kurigisa no konona umutungo wa rubanda gihanwa n’ingongo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyo ngingo iteganyiriza igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyarigishijwe cyangwa ibyonenwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tubanje kumwihanganisha ariko niba yarabikoze abigambiriye ubutabera bukore akazi kabwo kugirango bibe isomo nokubandi bacunganabi ibyarubanda

Elie HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 30-07-2016  →  Musubize

Ndi Ngeruka,birababaje,ark Niba Aribyonabiryozwe kugirango kabe Akarorekubandi.

Filston yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka