AERG yahize uturere 17 mu biganiro mpaka

Itsinda rya AERG ryahize amatsinda y’uturere 17 mu marushanwa y’ibiganiro mpaka yateguwe n’Imbuto Foundation agamije gutoza urubyiruko kuvuga neza mu ruhame.

Itsinda ry’urubyiruko rwo muri AERG, Umuryango w’Abanyeshuri Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri AERG Hostel iherereye Kagugu mu Mujyi wa Kigali, bahize bagenzi babo bari bahagarariye uturere 17, mu marushanwa y’ibiganiro mpaka.

Abahize abandi muri ayo marushanwa
Abahize abandi muri ayo marushanwa

Aya marushanwa yatangiye ku wa gatatu tariki ya 27 Nyakanga 2016, agasozwa kuri uyu wa 28 Nyakanga 2016 yateguwe n’Imbuto Foundation ku bufatanye na Global Humanitarian and Development Foundation “GHDF”.

Ni amarushanwa yari agamije gutoza urubyiruko kuvuga neza mu ruhame ndetse no gushirika ubwoba bakagaragaza ibitekerezo byabo bizima, nk’uko Urujeni Bakuramutsa, Umuyobozi Mukuru w’Imbuto Fundation yabitangaje.

Yagize ati” Amarushanwa nk’aya tuyatera inkunga tugamije gutoza urubyiruko gushirika ubwoba rukagaragaza ibitekerezo byarwo mu ruhame, kandi tukanabigisha kubasha gutega amatwi abandi kuko mu bandi na ho hashobora kuva ibitekerezo byiza kandi byubaka”.

Urujeni anatangaza ko amarushanwa nk’aya afasha urubyiruko kwiga no gukora ubushakashatsi biciye mu nsanganyamatsiko zitandukanye baba bahawe mu biganiro mpaka, ndetse bakanahugurana hagati yabo mu gihe baganira bajya impaka, ku buryo ibiganiro nk’ibi, bibera runo rubyiruko ishuri ku bundi buryo.

Abakemurampaka
Abakemurampaka

Nsengimana Protegene, wo mu itsinda rya AERG ryegukanye umwanya wa mbere muri aya marushanwa, yatangaje ko icyabafashije kwegukana umwanya wa mbere muri aya marushanwa ari ukunononsora insanganyamatsiko bahawe, ndetse bakanazikoraho ubushakashatsi bwimbitse kurusha bagenzi babo.

Yagize ati ”Twabanje guhugurwa mu gukora ibiganiro mpaka bigamije kubaka umuryango nyarwanda, kandi mbere yo kwinjira mu marushanwa twagejejweho insanganyamatsiko twagombaga kuganiraho tuzikoraho ubushakashatsi bwimbitse, tuzicukumbura kurusha abandi”.

Aha bari mu marushanwa
Aha bari mu marushanwa

Yakomeje avugako ubumenyi ndetse n’ubunararibonye bungukiye muri aya marushanwa mu biganirompaka, bagiye kubusangiza abavandimwe babo babana muri AERG Hostel, kuko basanze ibiganirompaka bifasha cyane mu kumvana hagati y’abantu, kugira ngo bafatanye kubaka umuryango Nyarwanda bafatanyije.

Muri aya marushanwa, itsinda rya AERG ryakurikiwe n’itsinda ryari rihagarariye Akarere ka Rubavu, iryari rihagarariye Akarere ka Nyagatare riza ku mwanya wa gatatu.

Aya matsinda akaba yehawe impamyabushobozi ziherekejwe n’ibikombe bakurikije uko barushanyijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Wauh.. congratulations to our brothers n sisters who attended and won, we ’re deeply proud of you. Keep it up!!

Edy yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Mukomereze aho murashoboye turabashyigikiye

mucyo Jean baptiste yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

ibiganiro nkibi ni ngombwa nanjye narabyitabiriye nubwo ntegukanye umwanya wa mbere njye n’itsinda ryanjye ariko nungutse ibindi bitekerezo n’uburyo bwiza bwo ku bitanga,numguka inshuti ndetse ndushaho kubona k atari impaka za ngo turwane kubera fair play yarihari

Thanks to Imbuto Foundation

Simon yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka