Abapolisi 40 mu mahugurwa yo kurwanya ruswa

Abapolisi 40 baturutse mu mitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda, ku italiki ya 23 Nyakanga, batangiye umwiherero w’iminsi ibiri ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, muri gahunda yo kongera imbaraga mu kurwanya ruswa mu gipolisi no mu gihugu muri rusange.

Abitabiriye umwiherero ni abakora mu bugenzuzi bw’umurimo, mu bashinzwe umutekano wo mu muhanda, abarwanya inyerezwa ry’imisoro, abagenzacyaha, abakora iperereza n’abandi.

Umuyobozi wa Transparency International Ingabire Marie Immaculee aganira n'abapolisi bitabiriye amahugurwa
Umuyobozi wa Transparency International Ingabire Marie Immaculee aganira n’abapolisi bitabiriye amahugurwa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, watangije uyu mwiherero yahaye abawitabiriye inshingano yo gukumira ruswa.

IGP Gasana yagize ati”Birasaba ubukangurambaga no gukora ubushakashatsi, tugomba kujyana n’imyumvire mishya, twubaka igipolisi kigezweho kandi bigaragazwa na disipuline n’imyitwarire myiza bigomba no kugera ku banyarwanda bose tubibakanguriye.”

Mu nyigisho yahatangiye igaragaza uruhare rw’umutwe bakoreramo mu guhindura intumbero ya Polisi mo impinduka nziza, umuyobozi wa Polisi yagize ati”Inzego zirwanya ruswa niwo musingi w’ubuzima bw’igihugu no kugera kubyo twiyemeje.”

Ubugenzuzi bw’umurimo ku ruhande rumwe bushinzwe kurwanya ruswa n’inyerezwa mu nzego za Leta.

Yongeyeho ati” Ubugenzuzi bw’umurimo nirwo rufunguzo rw’intumbero Polisi ifite, ariko bisaba ko buba bubyumva kandi bugafasha Polisi kugera ku ntego zayo.”

Kuri bo, mu kurangiza inshingano yo kurwanya ruswa, bagomba kumva ibintu by’ibanze, bagomba kumenya amakuru, kuba bafite ibyangombwa kandi hari ibyo basabwa gukora.

Aha yagize ati”Mugomba kumenya ibyo igihugu cyahisemo, indangagaciro za Polisi, kumenya icyo mushaka kandi mugashyiraho aho mukura amakuru.”

Yavuze ko ubugenzuzi buhoraho n’amahugurwa, nibyo bizageza Polisi ku rwego rwo kutihanganira ruswa haba muri Polisi imbere no mu gihugu

Itangizwa ry’umwiherero kandi ryari ryitabiriwe n’umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Marie Immaculee Ingabire na Athanase Gatare, umukuru w’iperereza mu biro by’Umuvunyi.

Polisi y’u Rwanda ikaba yishimira ubufatanye bukomeye hagati yayo n’izi nzego zombi zirwanya ruswa, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ifitanye nazo.
Ku ruhanda rwe, Ingabire yagize ati:”Urwego nyobora na Polisi twembi tuzi neza ko gusangira amakuru ari imwe mu ntwaro zo gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa.”

Yagize kandi ati”Transparency International-Rwanda ibona amakuru ariko ntishinja cyangwa ngo ikore iperereza ku byaha, Polisi niyo ifite gukumira mu nshingano, gushaka no kugenza ibyaha”

N’ubwo Polisi ishyirwa ku rutonde rw’inzego zirangwamo ruswa, yagize ati”Polisi yagaragaje neza ubushake bwa Politiki” mu kurwanya ruswa”.

Nibura ibirego 201 muri 7953 byakiriwe na Transparency International-Rwanda kuri ruswa mu mwaka wa 2015, ni ibyaregwaga Polisi.

Aha Ingabire akaba yagize ati”Hashobora kubaho ubufatanyacyaha ku giti cy’umuntu asaba ruswa cyangwa anyereza ibya rubanda ariko nta ngengabitekerezo mbi Polisi yigeze ishyiraho kandi bikomeza kwerekana ingaruka nziza n’ubushake bwa politiki mu gihugu.”

Polisi y’u Rwanda kandi yashyizeho umutwe ushinzwe disipuline, ikigo kigisha indangagaciro zayo ku bapolisi n’abafatanyabikorwa bayo, ikora igenzuramari kandi yashyizeho umurongo utishyurwa wa 997 ku birebana na ruswa, …byose bikoreshwa mu kurinda abapolisi no kubaha ubushobozi bwo kurwanya ruswa mu nzego zose.

Umuyobozi w’urwego rurwanya ruswa muri Polisi, ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyiyavuze ko muri uyu mwiherero, bazareba aho bageze barwanya ruswa , bashyiraho ingamba nshya zijyanye n’uburyo isigaye iribwamo kandi bongera imyumvire mu gukunda igihugu n’ubunyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka