Abanyamuryango ba AVEGA bungutse ubumenyi buzabafasha gucunga imishinga

Abanyamuryango ba AVEGA mu gihugu bagiye kurushaho gucunga neza imishinga no kuyiteza imbere nyuma yo kubiherwa amahugurwa.

Uwo muryango ugizwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 usanzwe ufite imishinga minini, ariko ngo byagoranaga gukurikirana imicungire ya yo nk’uko umuyobozi w’uwo muryango Mukabayire Valerie abivuga.

Abanyamuryango ba AVEGA bahawe impamyabushobozi nyuma y'icyumweru bari bamaze bahugurwa ku bijyanye no gucunga imishinga no kuyiteza imbere
Abanyamuryango ba AVEGA bahawe impamyabushobozi nyuma y’icyumweru bari bamaze bahugurwa ku bijyanye no gucunga imishinga no kuyiteza imbere

Bamwe mu banyamuryango na bo ngo bari basanzwe bafite imishinga iciriritse ariko kuyikurikirana no kuyicunga neza bikabananira bigatuma batabona inyungu zikwiye. Mukayisinga Agnes ati “Ubusanzwe ncuruza amasaka ariko wasangaga mbikora mu kajagari ku buryo igihe kigera bikangora kumenya gutandukanya inyungu n’igihombo nagize”

Fazili Claudine w’i Rwinkwavu yungamo ati “Ndacuruza ariko wasangaga ntita ku bakiriya neza ngo mbaguyaguye uko bishoboka, nkeka ko ari imwe mu mpamvu zatumaga ntabona inyungu nyinshi”

Mu bahawe aya mahugurwa harimo abari bataratinyuka gutangiza imishinga yabateza imbere bahise biha umugambi wo gushaka icyo bakora, ndetse n’abari bafite ibyo basanzwe bakora batahana umugambi wo kubinoza bagendeye ku bumenyi baherewe muri ayo mahugurwa.

Abanyamuryango ba AVEGA bahuguwe n’abarimu bo muri Kaminuza ya Mercer University yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Musonera Etienne wigisha muri iyo kaminuza avuga abahuguwe bakwiye gushyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo bizabagirire akamaro kuko iyo batabikoresheje bahita babyibagirwa.

AVEGA muri rusange ifite imishinga minini abanyamuryango ba wo badashobora kwicungira ubwabo nk’uko Mukabayire uyobora uwo muryango abivuga. Cyakora anavuga ko “n’ubwo badafite ubushobozi bwo kuyicunga ubumenyi bahawe bugiye kubafasha kurushaho gukurikirana bakamenya aho iyo mishinga idacunzwe neza”

Kugeza ubu ngo ufite abanyamuryango basaga gato ibihumbi 19. Umuyobozi wa wo avuga ko icyerekezo bafitiye abanyamuryango ari ugukomeza kongerera ubushobozi abagifite imbaraga zo gukora, abatagishoboye gukora na bo bakitabwaho by’umwihariko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka