Abandi bayobozi b’imirenge batawe muri yombi kubera ruswa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Tuyisenge Henriette, n’uwa Rusenge, Nsanzintwali Celestin, batawe muri yombi bakekwaho kwaka ruswa muri “Gira inka”.

Akarere ka Nyaruguru kahagurukiye abarya iby'abatishoboye.
Akarere ka Nyaruguru kahagurukiye abarya iby’abatishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwemeje aya makuru buvuga ko aba bayobozi batawe muri yombi kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Ibyaha bakekwaho ngo babikoze ubwo bari bakiri abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, kuko ari yo mirimo babanje gukora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yavuze ko aba bayobozi batawe muri nyuma y’ibirego byatanzwe n’abaturage bo mu tugari bayoboraga, byabashinjaga kwaka abaturage amafaranga kugira ngo bakunde bahabwe inka, ndetse no kugurisha inka zo muri “Gira inka” amafaranga bakayirira.

Habitegeko asaba abayobozi kunyurwa n’ibyo bahabwa, bakareka kurya ibyagenewe abaturage bigamije kubateza imbere.

Ati ”Gahunda zigenewe abakene ni ukuzirinda rwose. Umuntu aba akennye abantu babira ibyuya ngo barebe ko yazamuka, kumva ko hari umuntu ushaka kumusubiza inyuma ni ikibazo”.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyha Mukuru mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police Andre Hakizimana, na we yahamije ko abo bayobozi bombi bari mu maboko ya Polisi.

Gusa, CIP Hakizimana atubwira ko batakiri mu nshingano za Polisi kuko bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Uretse aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kandi, muri aka karere hanafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngoma, Umukozi ushinzwe Iterambere mu Kagari ka Kiyonza na ho ho mu Murenge wa Ngoma, na bo bakekwaho ruswa muri “Gira inka”.

Hari kandi abanyamabanga nshingwabikorwa babiri b’utugari two mu Murenge wa Busanze bamaze kwegura ku mirimo yabo, ubuyobozi bw’akarere bukaba bukeka ko baba beguye kuko bashobora kuba bikekaho ibyaha bisa n’ibyo bagenzi babo bakekwaho.

Hari amakuru avuga ko hari abandi bayobozi batandatu bo mu nzego z’utugari bamenye ko akarere katangiye iperereza ku byaha bya ruswa bivugwa muri gahunda ya “Gira inka” bagahita batoroka, gusa ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko ayo makuru ntayo buzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

nukubikurikirana no mutundi turere

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

icyo mbona cyo ni uko isi idasakaye, buri wese igihe cye kigeze yanyagirwa, kandi uyibamba ntakurura, hari abagera ku mwanya runaka ukagira ngo ni mwijuru bageze, nyamara bakiyibagiza ko uko umuntu akomera ari naho akomererwa!!!!!!!!!!!!.

alias yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ahaaaaaa!!!!!!!!!!!! mwabivuzenezako bakekwaho kwaka ruswa ya girinka, esubwo nibobonyinera? sinumva ukuntu umunyabanga nshingwabikorwa wumurenge yakwaka ruswa numushahara ahembwakoko?

Alias yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

NTIBIZOROHA UWAKUBITIRA IMBWA GUSUTAMA YAZIMARA!!!!!!!!!!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

muri huye, mu murenge wa huye habaye ikibazo cya vup mu bihe bishize.nacyo kizakurikiranwe.

kalisa yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ubucamanza buzibuke ko utanga ruswa ahanwa nk’uwayihawe... otherwise nta butabera bwaba burimo...

fleggg yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

ariko kuki biri gukorwa nuturere tumwe na tumwe nukuvugako ahandi batabikoze bazanyarukire no mutundi turere ho bazasanga byaracitse.gusa birababaje aho umuyobozi arya ibyumukene kandi ahembwa.

ndunguste yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka