Abamotari barasaba abayobozi babo kwegura kuko bananiwe kubashakira impushya

Abanyamuryango ba koperative COTMIN Intiganda y’abamotari barasaba ubuyobozi bwabo kwegura kuko bwananiwe kubashakira uruhushya rubemerera gukora (authorization).

Abamotari ba Nyagatare mu biganiro n'ubuyobozi bushinzwe mu amakoperative mu karere basabye ko ubuyobozi bwabo bwegura.
Abamotari ba Nyagatare mu biganiro n’ubuyobozi bushinzwe mu amakoperative mu karere basabye ko ubuyobozi bwabo bwegura.

Hari mu nama rusange yabahuje n’urwego rushinzwe amakoperative mu Karere ka Nyagatare nyuma y’ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’akarere n’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari muri ako karere (NMCU).

Haganiriwe ku bibazo abanyamuryango bavuga ko bigamije guhombya koperative birimo no kutagira uruhushya rubemerera gukora ( Autolisation).

Noheri Thomas na Ngirente Ildephonse, abanyamuryango ba COTMIN, bavuga ko umwaka ugiye gushira bakora nabi kuko bahora bandikirwa.

Bati “Duhora ducengana na Polisi mu muhanda, yagufata akakwandikira, abasekirite na bo murahura akagukubita igitansi. Mbega nta mikorere, ntitukibasha gutunga imiryango yacu kubera ubuyobozi bubi.”

Abanyamuryango basabye ko ubuyobozi bwa koperative bwaseswa hagashyirwaho ubushya bwafasha abanyamuryango gukora neza.

Umwe muri bo ati “Badusubize koperative yacu, dushakemo abashoboye bayisubiza ku murongo.”

Emmanuel Rukema, ushinzwe amakoperative mu Karere ka Nyagatare, yijeje abo bamotari ubufatanyi mu gushakira umuti ibibazo byabo.
Emmanuel Rukema, ushinzwe amakoperative mu Karere ka Nyagatare, yijeje abo bamotari ubufatanyi mu gushakira umuti ibibazo byabo.

Rukema Emmanuel, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Amakoperative, yijeje ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwa koperative ibibazo bigashakirwa umuti.

Ati “Ikintu cya Autorisation badafite, tugiye gufatanya na RURA n’ubuyobozi bwa koperative, tumenye ibisabwa byose tubikemure abanyamuryango basubizwe.”

Ibibazo biregwa ubuyobozi bwa koperative buyobowe na Habyarimana Eliazar Kemusa ni bitandatu bishingiye ku miyoborere ngo idahwitse n’imikoreshereze y’umutungo no kudashakirwa impushya zo gutwara abagenzi.

Ibibazo byo kubura authorization, byatangiye m’Ukuboza 2015 ubwo icyemezo cya koperative cyayemereraga gukora (Transport Licence) cyarangiraga.

Kugeza uyu munsi ikigo ngenzuramikorere, RURA, gisaba koperative COTMIN kwishyurira rimwe amafaranga ya moto 190 zifitwe n’abanyamuryango bayo ariko inyinshi zikaba ari izitagaragara ngo banyira zo bishyure. RURA isaba buri moto itwara abagenzi amafaranga 1500 ku kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka