Abahinzi barasaba igeragezwa ry’imbuto y’ibigori bahabwa guhinga

Abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahawe imbuto y’ibigori irwaye ikabahombya.

Dore uko ibigori birwara bitarageza igihe cyo kwera.
Dore uko ibigori birwara bitarageza igihe cyo kwera.

Iyo ndwara abaturage bita “kirabiranye” bavuga bayikuye ku mbuto y’ibigori bahinze mu gihembwe cy’ihinga A na B.

Mu Murenge wa Kanzenze, abaturage bo mu tugari twa Muramba na Nyamikongi bavuga ko imbuto bahabwa n’abacuruzi bayitera bikamera birwaye.

Umwe mu bo ati “Ni igihombo guhinga imbuto ikaza irwaye kandi tuba twashoye amafaranga, twifuza ko bajya babanza bakayisuzuma mbere yo kuyishyira ku isoko.”

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Kanzenze, Munyaneza Tharcisse, avuga ko iyi ndwara yagaragaye ariko ubu hafashwe ingamba zituma mu gutangira igihembwe A 2017 batazongera kurwaza.

Agira ati “Imbuto yaje ifite ikibazo, ariko hari igihe iza nta kibazo ifite ikera, ubu icyo duteganya ni ugushaka imbuto nziza hakiri kare igihe cy’ihinga kikagera tuzi ko imbuto nta kibazo ifite.”

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Harerimana Blaise, avuga ko ikibazo cya “Kirabiranya y’ibigori” mu Murenge wa Kanzenze atari akizi ahubwo yari azi icyagaragaye mu Murenge wa Bugeshi na Busasamana.

Agira ati “Mu murenge wa Kanzenze sinamenya niba hari indwara ya Kirabiranya, gusa aho yabonetse mu kwezi kwa Gicurasi ni mu Murenge wa Bugeshi kandi kubera ububi bw’iyi ndwara, aho ibonetse imyaka ihita irandurwa kugira ngo itanduza indi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu muri Mutarama 2016, mu kwitegura igihembwe cy’ihinga, abacuruzi bari basabwe kujya bashyikiriza abahinzi imbuto n’inyongeramusaruro ibisigaye bakabisubiza aho kubibika ngo bongere babitange kandi batabyizeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka