Ifu y’ubugari bise “Shira umuteto” kuko bayirya batayikunze

Mu masoko yo mu Karere Kamonyi haragaragara ifu y’imyumbati abaturage bise “Shira umuteto”, bitewe n’uko butaryoha ariko bukagura macye.

Ifu y'ubugari yiswe "Shira umuteto."
Ifu y’ubugari yiswe "Shira umuteto."

Bamwe muri aba baturage bavuga ko iyo fu ituruka mu mahanga nka Uganda na Tanzania, itameze nk’iy’imyumbati ihingirwa mu Rwanda. Igura 350frw ku kilo, mu gihe ifu y’imyumbati yo mu Rwanda igura 450frw na 500frw.

Icyo kinyuranyo ntikiri mu biciro gusa, ahubwo ngo n’ubugari bwarikwa muri ayo mafu buratandukany, nk’uko uwitwa Mukamana umwe mu bayitetseho abivuga.

Agira ati “Ubugari bw’iyo fu usanga burimo umucanga, ibiti ndetse n’iyo ubwaritse buratema.”

Mukamana avuga ko nta muturage n’umwe ugura iyo fu ayikunze, ariko kuba ihendutse iragurwa cyane.

Ubusanzwe ahacururizwa ifu mu masoko agize amasantere naho hashobora gutera umwanda.
Ubusanzwe ahacururizwa ifu mu masoko agize amasantere naho hashobora gutera umwanda.

Ati “Abaturage babona igura macye akaba ariyo birukiraho kuko hari umugani bajya baca ‘ngo aho gupfa none wapfa ejo.’ Ibyo rero nibyo bituma batayireka bagashira imiteto.”

Biragoye kumenya imvano y’isuku nke, ivugwa muri iyo fu kuko abakura imyumbati mu mahanga bayishesha bakagurisha ifu.

Mukashema Annonciata, umukozi ushinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko ikibazo cy’iyo fu atigeze akimenya. Avuga ko kumenya ubuziranenge bw’ifu bigorana ahubwo babanza kureba imyumbati.

Ati “Nk’iyo tubonye imyumbati yatoye uruhumbu, iyo iba yatera ingaruka ku bantu bayiriye. ariko iyo yarangije kuba ifu yo ntago washobora kubona ikibazo keretse yapimiwe mu ruganda.”

Mukashema avuga ko ku rwego rw’akarere hari komite y’isuku igenzura byibuze rimwe mu cyumweru isuku mu masanteri no mu masoko.

Gusa iyo ugeze mu masoko uhasanga amafu acururizwa hasi cyangwa akavangwa n’ibindi bicuruzwa, ku buryo ashobora kwandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka