Carnegie Mellon iri kwakira abanyeshuri bo mu bindi bihugu by’Afurika

Abanyeshuri baturutse mu bihugu 13 bya Afurika bamaze kwandikira Carnegie Mellon ishami ryo mu Rwanda bayisaba kuhigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri siyansi n’ikoranabuhanga.

Perezida wa Carnegie mellon Suresh yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.
Perezida wa Carnegie mellon Suresh yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame.

Iri shami riri kureshya abanyeshuri b’Abanyamahanga, ryafunguye mu ikicaro cyaryo mu Rwanda mu 2012, ryari risanzwe rifatwa nk’ikitegererezo mu ruhando rw’amahanga mu bikorawa by’uburezi.

Kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena 2016, ubwo yakoreraga uruzinduko mu biro bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Subra Sureh, Perezida wa Carnegie Mellon yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku cyakorwa kugira ngo iyi kaminuza igere ku rundi rwego.

Yagize ati “Twatunguwe n’uburyo inyigisho za Carnegie Mellon mu Rwanda zagiye zitera imbere. Twaganiriye (na Perezida Kagame) uburyo inyigisho zagiye zigenda tunareba icyo twakora kugira ngo zikomeze zitere imbere imikoranire. ”

Iki kigo kiri muri bike bikomeye mu ikoranabuhanga ku rwego rw’isi mu gufungura imiryango muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, Suresh yavuze ko guhura na Perezida Kagame byatumye batekereza uko ibyigishwa byabyazwa umusaruro.

Ati “CMU ni imwe muri kaminuza zikora ubushakashatsi ku isi zitanga amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni umwihariko wayo, twaganiriye uburyo uyu mwihariko utakura gusa ahubwo isi yose imenye uburyo uri gufasha u Rwanda.”

Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri yavuze ko iyi kaminuza yatangiye gutanga umusaruro mu Rwanda.

Ati “Dufite abanyeshuri batari bacye barangije mu byiciro bitandukanye muri Siaynsi n’ikoranabuhanga bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Bamwe bashoboye kwihangira imirimo abandi baradufasha gukemura ikibazo cy’abarimu mu makaminuza yacu.”

Iyi kaminuza isanzwe ikora ibikorwa bifasha na rubanda, kuko no kuwa mbere yari yasinye amasezerano ya miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika n’umuryango wa Master Card Foundation yo gufasha abanyeshuri b’Abanyafurika bafite ubuhanga ariko badafite ubushobozi kwiga muri iki kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka