Bishimiye ko Dr Leon Mugesera yahawe igihano gisumba ibindi

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira ubutabera bw ‘u Rwanda ku gihano bwahaye Leon Mugesera.

Rwamasirabo Aloys wo mu Murenge wa Nyange, agira ati « Nta kundi ! Igihano cy’urupfu Leta yacu yagikuyeho kuko iha agaciro ubuzima. Ubundi ni cyo cyari kimukwiye ariko icyo yahawe kirahagije azabona umwanya wo kwicuza ibyo yakoze.»

Ubwo Canada yashyikirizaga u Rwanda Leon Mugesera.
Ubwo Canada yashyikirizaga u Rwanda Leon Mugesera.

Umuturage wo mu Murenge wa Ngorororero, utarahigwaga muri Jenoside, utarashatse ko amazina agaragazwa, avuga ko we ababjwe no kubona Mugesera ahakana ibyo yakoze.

Ati «Kubona akihagararaho agahakana njye birambabaza! N’ubu numvise ngo arimo kujurira, ni akumiro kubona akomeje kurushya inkiko.»

Niyonsenga jean d’Amour, Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, avuga ko ari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’abayigizemo uruhare mu Karere ka Ngororero bemeza ko Leon Mugesera ari we washishikarije abahutu kwica abatutsi.

Ati «Ari twe abarokotse, ari n’abagize uruhare muri Jenoside bireze bakemera icyaha tukaba twaranabababriye, twemeranywa ko Mugesera yaduhemukiye bikomeye. Twishimiye ko yahawe igihano bizatuma n’izindi nkoramahano zumva ko icyaha gikenya.»

Aha ni ho Leon Mugesera yavugiye ijambo rutwitsi mu 1992.
Aha ni ho Leon Mugesera yavugiye ijambo rutwitsi mu 1992.

Ntamitondero Andereya, umusaza w’imyaka 74 wo mu Murenge wa Kabaya aho Mugesera yavugiye ijambo mu 1992 ryakanguriraga abahuti kwica abatutsi, na we avuga ko ntampamvu y’uko mugesera ahakana ibyo ashinjwa kuko yabivuze ahibereye ndetse abatutsi bagahita batangira kwicwa ako kanya.

Leon Mugesera yafashwe n’Inkiko zo muri Canada ashyikirizwa u Rwanda muri Mutarama 2012 ngo aburanishwe ku byaha aregwa. Nyuma yo kumuhamya ibyaha urukiko rukaba rwamukatiye igifungo cya burundu ku wa 14 Mata 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tumukunde , utumye nibazacyane uwateguye akanayobora genocide abaho neza kurushya uwoyarayoboye?

Alias yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKISHYURA KOKO UZI KO MUGESERA ARI KURYA INYAMA IMANGA MURI GEREZA YA NYANZA ABANDI BARYA IBIGORI KANDI ARIWE WAMAZE ABATUTSI BIRABABAJE KWERI ARIKO MWIJYRU BAZAMUKANIRA UMURIRO W’ITEKA

tumukunde yanditse ku itariki ya: 26-04-2016  →  Musubize

biratunyuze pe

imanigiramaboko albert yanditse ku itariki ya: 21-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka