Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique

Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024, yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.

Ubwo Perezida Kagame yakiraga perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, baganiriye ku kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Iyi nama Filipe Nyusi yitabiriye irimo kubera mu Rwanda, ihuje abayobozi mu nzego za leta, abayobora ibigo byigenga, abashoramari n’abandi barenga 2,000.

Mu kuyifungura ku mugaragaro, Perezida Kagame yasabye abikorera gufatanya na Leta kuko Afurika yifitemo ibisubizo.

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza na Mozambique bigaragarira mu bufatanye busanzweho mu by’umutekano, aho u Rwanda rwohereje ingabo muri iki gihugu kuva muri Nyakanga 2021 kugira ngo zigarure amahoro mu duce dutandukanye twari twarafashwe n’inyeshyamba.

Guverinoma ya Mozambique ni yo yasabye U Rwanda ubufatanye mu by’umutekano ngo zirwanye ibyihebe byari bimaze igihe bihungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Ubu muri Mozambique hari ingabo na Polisi by’u Rwanda, kandi umusaruro watangiye kugarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka