Kenya: Ishami ry’Iteganyagihe ryatangaje ko imvura igiye kwiyongera

Ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryatangaje ko imvura nyinshi izakomeza mu byumweru biri imbere, mu gihe iki gihugu gikomeje gusana ibyangiritse gifatanije n’imiryango itandukanye.

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, abaturage bavuze ko inkangu yakurikiye imvura nyinshi muri Kenya yo hagati, yatwaye abantu batanu. Imiryango irimo Croix-Rouge, abakozi bayo barigufasha abaturage mu bikorwa by’ubutabazi.

Kenya yakomeje kwibasirwa n’ibiza bituma ifata imyanzuro itandukanye, irimo kuba Guverinoma yari yigije inyuma itangira ry’amashuri, yari gutangira ku wa 29 Mata 2024 rikimurirwa ku wa 6 Gicurasi mu 2024.

Uretse Kenya biteganijwe ko imvura igiye gukomeza kwiyongera, mu turere tumwe na tumwe two muri Kenya na Tanzania.

Iyi imvura imaze iminsi igwa yatumye muri Kenya abantu 267 babura ubuzima, mu gihe 188 bakomeretse, 75 baburirwa irengero.

Amatungo agera 9.973 yaburiwe irengero, hegitari 41.562 z’ubutaka n’imihanda 61 yangiritse, amashuri 103 n’ibigo nderabuzima 42 byarangiritse.

Kuva iyi mvura yatangira kugwa mu karere kugeza tariki 9 Gicurasi 2024, hari hamaze abantu bagera kuri 848.773 bagizweho ingaruka na byo, barimo 350.155 bavanywe mu byabo, muri Kenya, Somalia, u Burundi na Tanzaniya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka