Urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virusi itera SIDA, RRP+, ruvuga ko hari akato karimo guhabwa abanyamuryango barwo, cyane cyane urubyiruko, bitewe ahanini n’uko umuntu iyo amenye ufite iyo virusi ngo agenda abibwira abandi.
Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Igituntu, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Rubavu, abajyanama b’ubuzima 15 bo muri aka Karere bashimiwe uruhare bagize mu kumenyekanisha abafite ibimenyetso by’igituntu no gukurikiranira hafi abari ku miti, bahabwa amagare yo kubafasha gukora akazi kabo neza.
U Rwanda rurahamagarira buri wese kugira uruhare mu guhashya indwara y’igituntu ibarirwa mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku Isi, abafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’iyo ndwara bakaba ari abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Inzego z’ubuzima n’iz’ubuyobozi mu Karere ka Muhanga, ziragira inama abaturage yo gucika ku kwivuriza kwa magendu, ahubwo bakagana amavuriro, ibitaro n’ibigo nderabuzima, kuko ubuvuzi butemewe bugira ingaruka mbi ku buzima.
Abakora mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko abavura indwara z’amenyo no mu kanwa, bavuga ko kugira ubuzima bwiza bihera ku buzima bwo mu kanwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko indwara zo mu kanwa zugarije Isi, aho mu basaga Miliyari 8 bayituye, muri bo Miliyari 3.5 barwaye izi ndwara.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Soeur Marie Josée Maribori, avuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri (...)
Inzu igenewe kubagiramo abarwaye indwara zitandukanye yuzuye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, yatashywe ku mugaragaro tariki 21 Werurwe 2024, abarwayi n’abarwaza biruhutsa impungenge baterwaga no kwakirirwa ahantu hato kandi hatajyanye n’igihe.
Mu rwego rwo gushyigikira Ikigega cyo kwivuza, Social Health Insurance Fund (SHIF), Abanyakenya basabwa gutanga nibura 2.75% ku mushahara. Perezida William Ruto yavuze ko abafite akazi banga kwiyandikisha ngo bajye batanga umusanzu muri icyo kigega batazajya mu ijuru.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ifatanyije n’Imiryango idaharanira inyungu (Management Sciences for Health/Msh), iri mu rugendo rw’imyaka itanu rwo kuziba icyuho kiri mu rwego rw’ubuzima, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abakozi bomuriurwo rwego, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kurushaho kugira ubuzima buzira umuze.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa muri rusange, baributsa abantu gusuzumisha amenyo (checkup) nibura kabiri mu mwaka, bidasabye ko haba hari iryinyo rirwaye, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwayo, kuko ahura n’indwara zitandukanye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yakiriye Visi Perezida wa Banki y’Ishoramari y’Abanyaburayi (European Investment Bank, EIB), Thomas Östros uri mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mishinga irimo kubaka Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu.
Nubwo hari imyaka abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bashobora kwitabwaho bakakivamo, ariko inzego zishinzwe ubuzima zigaragaza ko hari ubumuga cyangwa indwara abana bashobora kuvukana, bakabaho bagwingiye ubuziraherezo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) buherutse gutangaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko inzoka ya Belariziyoze iba mu kiyaga cya Muhazi kandi igira ingaruka ku buzima bw’umuntu, bagasaba abantu kwigengesera.
Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) igaragaza ko abantu basaga Miliyari imwe hirya no hino ku Isi bugarijwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije.
Umukozi ushinzwe gahunda yo kurwanya Malaria mu Ntara y’Iburasirazuba, Niyonshuti Pierre Amidei, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bw’indwara ya Malaria mu Karere ka Nyagatare bagiye gushyira mu makoperative y’abahinzi amaguriro y’ibikoresho byifashishwa mu kurwanya umubu utera Malaria kuko iyi ndwara abahinzi (...)
Ushobora kuba mu buzima bwawe utararwara amacinya, inzoka zo mu nda, impiswi na ‘infection’, ariko ukaba wararwaye ibicurane bitewe no gukinga cyangwa gukingura urugi rw’ubwiherero rusange winjiyemo.
Umufa cyangwa se isosi iva mu magufa ikunze kuba iri ku ifunguro ni imwe mu masupu agira intungamubiri nka protein, cyane cyane collagen inafasha abafite imirire mibi kuyivamo.
Umwijima ni rumwe mu ngingo z’ibanze z’umubiri w’umuntu, rukaba urw’ingenzi mu rwungano ngogozi, ndetse amakuru dukesha Wikipedia avuga ko ukora imirimo 300 mu mikorere y’umubiri.
Abarwayi b’impyiko mu Rwanda batangaza ko bishimiye impinduka zashyizweho n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwemeye ko abarwayi b’impyiko bashobora gufata imiti bakenera hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.
Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo zivuga ko gukura amenyo atari byiza kuko bigira ingaruka ku muntu zirimo no kutabasha kurya neza ndetse n’amenyo asigaye bigatuma ava mu mwanya wayo.
Mu rwego rwo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima muri serivisi z’ubuvuzi, bashyiriwe ikoranabuhanga muri telefone zigendanwa (smart phone), rizajya ribafasha gutanga amakuru arebana n’ubuzima bw’abaturage, bityo bakanoza serivisi batanga.
Mu gihe imibare y’inzego zikurikiranira hafi iterambere ry’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hari intambwe igenda iterwa mu kugabanuka kw’umubare w’abagore bapfa babyara, kuri ubu hagaragara ubwiyongere bw’umubare w’abagore bapfa bazize ingaruka zikomoka ku kubyara babazwe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bikuru bya Ruhengeri buvuga ko imirimo yo kubaka ibi bitaro mu buryo bugezweho iri hafi gutangira, bikazashyira iherezo ku ngaruka zaturukaga kuri serivisi zitanoze kubera inyubako zishaje zabyo, ibikoresho bidahagije ndetse n’ubuke bw’abaganga.
Abafite uburwayi bwo mu mutwe baravuga ko kutabonera imiti ku gihe ku bigo nderabuzima bibegereye bituma hari iyo batabona bitewe n’ubushobozi kuko usanga basabwa kujya kuyifatira i Kigali ku kigo cya CARAES i Ndera cyangwa i Kanombe, bagasaba inzego bireba kuborohereza.
Muri rusange tuzi ko atari byiza kureka abana bakamara umwanya munini imbere ya screen ya televiziyo, mudasobwa, telefone zigezweho na tablets), kuko bibarangaza ntibagire ikindi bakora cyangwa bikaba byabangiriza amaso, ariko se haba hari igihe kihariye abantu bakuru batagombye kurenza bari imbere ya screen?
Icyegerenyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) muri 2020, kigaragaza ko Akarere ka Rubavu kuva mu 2007 kugera mu 2020, kaza imbere mu kugira abaturage benshi barwaye inzoka, gakurikirwa n’aka Nyabihu, Rutsiro na Nyamagabe.
Indwara yo gutukura kw’amaso ikekwa ko ari iyo Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), giheruka gusaba Abanyarwanda kwirinda nyuma yo kugaragara mu bihugu bituranye n’u Rwanda, hari abo yafashe ihereye mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima igasaba abayirwaye kujya kwa muganga.
Abaturage batandukanye baragaragaza ko ubwishingizi magirirane bwitwa Mituweli, bubafasha mu buvuzi muri rusange, ariko bakifuza ko hari zimwe muri serivisi bifuza ko zahinduka kuko zibangamiye imitangire ya serivisi bifuza guhabwa mu buvuzi.
Diyabete ni indwara idakira ikomeje kwiyongera kuko mu myaka 10 ishize mu Rwanda abayirwaye bikubye kabiri. Ni mu gihe nyamara abaganga bagaragaza ko ari indwara ishobora kwirindwa.
Abivuriza ku Bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) bifuza ko hashyirwaho amacumbi yajya yifashishwa n’abaje kuhivuriza batari mu bitaro, kuko kubona amafaranga y’icumbi hanze yabyo bitorohera abafite ubushobozi bukeya.