Menya ibyihariye mu matora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika

Kuva tariki ya 14 kugera ku ya 16 Nyakanga 2024, Abanyarwanda 9,500,000 bafite kuva ku myaka 18 kuzamura, bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni ebyiri ari bo bazaba batoye bwa mbere.

Kuri iyi nshuro, amatora azakorerwa kuri site z’itora 2,441 zifite ibyumba by’itora 17,400 mu Gihugu hose. Biteganyijwe ko icyumba cy’itora kitazarenza nibura abantu 500 bazagitoreramo.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite irimbanyije, ndetse igaragaza bimwe mu bintu byihariye bizaranga aya matora.

Hari mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n’abanyamakuru, cyagarutse ku myiteguro y’amatora, hagaragazwa ibyamaze gukorwa, ibirimo gukorwa ndetse n’ibikorwa bitegerejwe mu minsi iri imbere.

Muri iki kiganiro, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Oda Gasinzigwa, yavuze ko aya matora yihariye kuko ari bwo bwa mbere mu Rwanda hazaba habaye amatora y’Umukuru w’Igihugu akabera rimwe n’ay’Abadepite.

Kubera iyi mpamvu, mu gihe mu cyumba cy’itora hajyaga haba harimo isanduku imwe y’itora, kuri iyi nshuro icyumba cy’itora kizaba kirimo amasanduku y’itora abiri kandi adasa.

Perezida wa Kimisiyo y’igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, avuga ko isanduku izashyirwamo impapuro zizaba zatoreweho Perezida, izaba ifite ibara ry’umweru ndetse ifite n’umupfundikizo w’umweru.

Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'amatora (NEC)
Oda Gasinzigwa, Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC)

Isanduku izashyirwamo impapuro zizatorerwaho Abadepite, ifite ibara ry’umweru ariko ikagira umupfundikizo w’umukara.

Ni na ko bimeze ku mpapuro z’itora. Urupapuro ruzatorerwaho Perezida wa Repubulika, rufite ibara ry’umweru imbere n’inyuma, naho uruzatorerwaho abadepite rukagira ibara ry’umweru imbere ndetse n’irya Kaki inyuma.

Umubare w’abakorerabushake na wo wariyongereye, kuko ubusanzwe mu icyumba kimwe cy’itora cyagiraga abakorerabushake bane, ariko kuri iyi nshuro bakazaba ari batanu.

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yagaragaje ko guhera tariki ya 17 kugera ku ya 30 Gicurasi 2024, izaba irimo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika cyangwa se bashaka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni mu gihe abifuza kuba abakandida bigenga kuri iyo myanya, bari bamaze hafi ukwezi bari mu turere hirya no hino bashaka imikono y’abantu 600 bashyigikira kandidatire zabo.

Komisiyo y’Amatora igaragaza ko abantu umunani bigenga ari bo bifuje kuba abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu gihe 41 ari bo bifuje kuba abakandida bigenga ku myanya y’Ubudepite.

Icyakora NEC ivuga ko muri aba uko ari 49, harimo babiri bagaruye impapuro bari bahawe, batagiye gusinyisha mu turere.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko izemeza by’agateganyo abakandida bemerewe kwiyamamaza mu byiciro byombi, ku itariki ya 06 Kamena 2024, hanyuma bakazemezwa mu buryo bwa burundu tariki 14 Kamena 2024.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC
Charles Munyaneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bazaba bemejwe, bizatangira tariki 22 Kamena bisozwe tariki 13 Nyakanya 2024, bucya ari amatora ku Banyarwanda baba hanze y’Igihugu.

Komisiyo y’Amatora ivuga ko hagati aho lisiti y’itora ikomeje gukosorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugera ku itariki ya 29 Kamena 2024, ari na bwo hazatangazwa lisiti ntakuka y’itora.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Oda Gasinzigwa, asaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora, bakagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi, agasaba kandi abaziyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza.

Agira ati “Turasaba Abanyarwanda kuzitabira aya matora ari benshi kugira ngo bagire uruhare mu kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi zizatorerwa. Turasaba kandi abiyamamaza kuzubahiriza amategeko n’amabwiriza mu gihe cyo kwiyamamaza, kugira ngo hatazagira ikibangamira aya matora”.

Mbabazi Judith komiseri ushinzwe amategeko muri NEC
Mbabazi Judith komiseri ushinzwe amategeko muri NEC

Komisiyo y’Amatora ivuga ko izakomeza gutanga ibiganiro bihugura Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko abakorerabushake bazafasha mu matora n’abafatanyabikorwa, kugira ngo bose bagire ubumenyi buhagije kuri aya matora n’uburyo azakorwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho? Ndasobanuza,candidature z’ibyiciro byihariye nka 30% by’abagore nazo zizatangwa kuri komisiyo ? Kuyahe maturiki? Nazo ni 17-30 Gicurasi 2024 ?
Murakoze.

MUSABIMANA Florence yanditse ku itariki ya: 28-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka