Abarokotse Jenoside bifuza ko abayikurikiranyweho mu mahanga babazwa aho bajugunye imibiri y’ababo

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, barasaba ko mu imanza ziburanisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside mu mahanga, bajya babazwa aho imibiri y’ababo bishe bayijugunye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside mu Gitega bifuza kumenya amakuru y'aho imibiri y'ababo yajugunywe ishyingurwe mu cyubahiro
Abarokotse Jenoside mu Gitega bifuza kumenya amakuru y’aho imibiri y’ababo yajugunywe ishyingurwe mu cyubahiro

Hirya no hino mu gihugu usanga hari ikibazo cy’amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itazwi aho yajugunywe, ibi bigashengura abarokotse cyane ko hari imanza zikiburanishwa bamwe bagahamwa no kuyigiramo uruhare, ari naho basaba ko bajya babazwa ayo makuru.

Abarokotse Jenoside mu murenge wa Gitega ho mu karere ka Nyarugenge, bari mu bagaragaje icyo kibazo, aho batangaje ko bifuza ko cyaganirwaho ku buryo uhamijwe ibyaha bya Jenoside akwiye kujya atanga n’amakuru yahajugunywe imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragaje icyo kibazo mugihe Urukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi, rukomeje kuburanisha urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, aho hari kumvwa ubuhamya butandukanye bw’abamushinja n’abamushinjura ku kugira uruhare muri Jenoside.

Umwe mu barokotse wo mu murenge wa Gitega, yabwiye itangazamakuru ko hari ubutumwa bagenera Inzego z’Ubutabera ndetse na Nkunduwimye uri kuburana.

Ati: “Nkunduwimye namusaba kwemera icyaha, akorohereza Ubutabera n’Abarokotse Jenoside akareka guca hirya no hino ahubwo akemera icyaha. Igikomeye nasaba Nkunduwimye nyir’izina nuko yatubwira aho yajugunye imibiri y’abacu tukayishyingura, kuko yabigizemo uruhare cyane kuko yari akomeye, yayoboraga Bariyeri kandi yagize uruhare rukomeye n’atubwire Abarokotse tubashe kururutsa imitima”.

Akomeza avuga ko bibabaje kuba mu myaka 30 ishize hari abagihanirwa kugira uruhare muri Jenoside.

Ati: “Njye birambabaza imyaka yose ishize, kuba hakiri kuba imanza zabasize bakoze Jenoside mu Rwanda kandi byitwa ko yemejye ku rwego mpuzamahanga, ibi ni ugukomeza guha imbaraga abapfobya ndetse bagahakana amateka y’u Rwanda kandi mu byukuri ibimenyetso bihari”.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imanza za Jenoside zibera hanze y’u Rwanda mu muryango uharanira Uburenganzira bwa muntu HAGURUKA, Murekatete Jeanne d’Arc, avuga ko kuba kugeza uyu munsi Abarokotse batarabasha kumenya amakuru yose yaho imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi iherereye ngo ishyingurwe mu cyubahiro, biterwa n’uko abantu batarabasha kubohoka ngo bajye batanga amakuru kubera ubwoba bwo kuvugisha ukuri, ariko uko byagenda kose igihe kigera ababikoze bakavananamo bagatanga amakuru.

Murekatete avuga ko akurikije ubuhamya butangwa mu rubanza rwa Nkunduwimye, bizeye neza ko amakuru y’ahandi hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside azamenyekana.

Ati: “Nta muntu n’umwe waciriwe urubanza n’imanza zo hanze wabaye umwere, bitewe n’amakuru baba baraje gucukumbura, n’ubuhamya bwatanzwe muri Gacaca ndetse n’inzego z’Ubutabera muri rusange. Rero twizeye ko amakuru azamenyekana maze agatanga amakuru”.

Mu makuru atangwa n’abatangabuhamya yavugiwe muri Gacaca, avuga ko Nkunduwimye Emmanuel Elias Bomboko, yagize uruhare rukomeye muri Jenoside cyane cyane ku kujya kuri Bariyeri yari hafi y’igaraji rya AMGAR ryicirwagaho Abatutsi, akaba yaranashinjwe urupfu rw’abana b’umusaza waturutse muri Gitarama witwa Nyakayiro bari baturanye na Bomboko.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga kandi ko bishimiye kuba Bomboko ari kuburanishwa ku byaha yakoze, bakaba bizeye ubushishozi bw’Ubutabera.

Ati: “Nyuma y’imyaka 30 ishize twiteze ubutabera, ariko ko twizeye ko bomboko azatubera umuntu mwiza kuko imfura yo nti yayiba, yatubwira aho imibiri y’abacu iri maze igashyingurwa kuko abenshi twabuze bari batuye hafi ye”.

Abanyarwanda muri rusange, bamenya amakuru ku manza za Jenoside zibera hanze y’u Rwanda, ku bufatanye bw’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu HAGURUKA, Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (PAXPRESS) ndetse n’umushinga wa RCN, Justice & Democratie.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka