Abagororewe mu bigo ngororamuco bazwi ku izina ry’Imboni z’Impinduka, bibumbiye muri Koperative zitandukanye mu gihugu bamaze guterwa inkunga ingana na 311,647,100Frw na Polisi y’u Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Umutekano, bagahamya ko arimo kubafasha kwiteza imbere binyuze mu myuga bakora.
Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Mururu, Akagari ka Tara mu Mudugudu wa Mutongo, inkangu yatwaye umusozi ibitaka byiroha mu mugezi wa Rusizi, bituma amazi adatemba biteza umwuzure watwaye imyaka y’abaturage n’inzu z’abaturage ku ruhande rwa Congo.
Inyito z’ahantu hatandukanye mu Rwanda zigenda zifite inkomoko, ndetse ahenshi usanga haritiriwe ibikorwa byahakorewe bidasanzwe, aho hantu hakaba hakibumbatiye ayo mateka ndetse abantu bo mu bihe bya kera ugasanga bayibuka.
Minisitiri w’Intebe akaba na Perezida w’inzibacyuho wa Haiti, Ariel Henry, yeguye nyuma yo guterwa ubwoba n’amabandi agenzura igice kinini cy’umurwa mukuru w’iki gihugu, Port-au-Prince.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, bavuze ko ari ngombwa gushyira hamwe imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, hagamijwe kurengera inyungu z’abaturage mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth).
Ubwato bwavaga i Goma bujya i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwagize ikibazo uwari ubutwaye ananirwa kubuyobora neza bwisanga bugeze ku nkombe mu gice cy’u Rwanda mu Mudugu wa Nyawenya, Akagari ka Bigoga, Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, ndetse bukora impanuka aho bwagonze ubundi bwato buto (...)
Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda ugiye kwinjira mu kwezi kw’igisibo gitagatifu cya Ramadhan, gifatwa nk’umwanya wo kurushaho gusenga, gufasha abatishoboye no kwegera Allah (Imana) cyane mu isengeho.
Mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, hafi y’urwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 habereye impanuka y’imodoka zagonganye, umuntu umwe ahita apfa abandi 18 barakomereka bikomeye.
Colonel Stella Uwineza, mu kiganiro yatanze ku wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 ku munsi Mpuzamahanga w’Umugore, yavuze ku rugendo rwe rwo kujya mu gisirikare.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Werurwe 2024 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu Kazungu Denis, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose ashinjwa.
Buri mwaka tariki ya 8 Werurwe u Rwanda rwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. Kuri uyu munsi nyirizina Kigali Today yabakoreye ikegeranyo cy’ishusho y’umugore mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, aho tugaruka ku bikorwa by’Indashyikirwa mu iterambere ry’umugore ndetse n’abagiye bahabwa inshingano (...)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko abagore bagize uruhare runini mu kongera kubaka u Rwanda, nyuma y’ibibazo byatewe n’amateka mabi rwanyuzemo.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon Mukabalisa Donatille, yitabiriye Inama y’Abagore bayobora Inteko Zishinga Amategeko yabereye mu Bufaransa.
Mu Kiyaga cya Kivu habereye impanuka y’ubwato bwarohamye, bwari butwaye amatungo arimo inka n’ingurube Abanyekongo bari bavuye kugura mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Macuba mu Kagali ka Rugali, Umudugudu wa Matare, mu isoko rya Rugali, hapfamo inka 4 n’ingurube 32.
Abanyeshuri basaga 60 biga mu ishuri ribanza rya Pfunda mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Ruhango, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, bajyanwe ku kigo nderabuzima cya Nyundo kugira ngo bitabweho n’abaganga, nyuma yo kurya ibiryo bidahiye neza bakaribwa mu nda bakanacibwamo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Cuba, rugamije guteza imbere imikoranire na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi tariki 5 Werurwe 2024 yabwiye abagize Inteko ko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi impamvu ritageze mu gihugu hose nkuko byari (...)
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, Visi Perezida wa Sena ya Libya, Massoud Abdel S. Taher n’itsinda ry’Abasenateri ayoboye, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe 2024, bagiranye ibiganiro n’abagize Biro y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, byibanze ku rugendo u Rwanda rwakoze rwiyubaka (...)
Ku nyubako ya NDARU ARCHADE City of Kigali, iherereye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo muri ‘quartier commercial’ yafashwe n’inkongi y’umuriro biturutse kuri Gaze yaturitse.
Imiko y’Abakobwa iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Rusenyi. Iri ku musozi wa Kageyo hepfo y’ahahoze ingoro y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Uturutse aho ku Mukore wa Rwabugiri ni muri kilometero imwe na metero 355 ukurikiye umuhanda werekeza ku (...)
Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina na Gacurabwenge, ubwanikiro bw’imyaka bwaraguye bituma abaturage bahomba umusaruro wabo ahanini w’ibigori.
Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Munini mu Mudugudu wa Gataka, habereye impanuka y’ikamyo ya rukururana ifite pulaki nomero T528DMC, yavaga i Kigali ipakiye umuceri yerekeza i Rusizi, yagonze Coaster RAE 649L yari imbere yayo irimo yerekeza kwa Yezu Nyirimpuwe, abantu batatu bahasiga ubuzima abandi (...)
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mahoro mu Mudugudu wa Mahoro, ikamyo yavaga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (DRC) igiye muri Beni, yageze ahantu haterera mu Mujyi wa Rubavu isubira inyuma kubera uburemere bw’ibyo yari ipakiye, irabirinduka ihita igwa ifunga umuhanda.
Inkuru y’uko Ali Hassan Mwinyi wahoze ari Perezida wa Tanzania yitabye Imana, yamenyekanye tariki 29 Gashyantare 2024, itangajwe na Perezida wa Tanzania Samiya Suluhu Hassan.
Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye irakongoka.
Umutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, cyibasira ikigo cya Gisirikare giherere mu karere ka Koulikouro, nko mu bilometero 200 mu Majyaruguru ya Bamako, yerekeza ku mupaka wa Mauritania.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zabashishe gufatira abantu 2,273 mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gihe cy’amezi atandatu.
Ingeri z’abantu batandukanye bavuga ko abantu bize bagaragaraho icyuho cyo kuvuga Ikinyarwanda neza, kuko bakivanga n’indimi z’amahanga.
Abimukira bo mu bihugu bya Afurika bitandukanye bari mu bwato bwari buturutse muri Senegal, berekeza mu birwa bya Canary mu gihugu cya Espagne, barohamye mu Nyanja abasaga 20 bahasiga ubuzima.
Utubindi twa Rubona turi mu cyahoze ari Ubuganza hafi ya Kiramuruzi. Aho duherereye ubu ni mu Mudugudu wa Tubindi, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo kari mu Ntara y’Iburasirazuba. Utu tubindi ngo twafukuwe n’umwami Ruganzu II Ndori, ari kumwe n’ingabo ze.