Karongi: Bagiye gukora inyigo yo kubaka urwibutso rwa Birambo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko hagiye gukorwa inyigo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Birambo, mu rwego rwo gushyingura mu cyubahiro imibiri igenda iboneka no kugira urwibutso rwujuje ibiteganywa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, atangaza ko muri gahunda yo guhuza inzibutso, hazasigara inzibutso zirindwi zirimo n’urwa Birambo rugiye kubakwa, kandi ko ikibanza cyamaze kuboneka ku buryo umwaka utaha wa 2025, hazatangira kubakwa igice cya mbere cy’urwibutso.

Bashyize indabo ku mva zo mu Birambo
Bashyize indabo ku mva zo mu Birambo

Umuyobozi w’umuryango IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, avuga ko hari imva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi zitajyanye n’igihe kandi zidahesha agaciro abaziruhukiyemo, akifuza ko bakubakirwa urwibutso rwa Birambo.

Ni igitekerezo ahuriyeho na Byiringiro Emmanuel uhagarariye abavuka mu Birambo batuye mu Mujyi wa Kigali, aho avuga ko uko imyaka yagiye ishira, ibikorwa byo kwibuka byakomeje gutera imbere babigizemo uruhare, bikanagaragariza abakoze Jenoside ko hari abarokotse kandi bashibutse.

Yifuza ko bakubakirwa urwibutso kandi hakandikwa amateka ya Jenoside mu Birambo kuko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa uhereye tariki ya karindwi Mata 1994, ikihutishwa ku buryo Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa mbere mu kugira imiryango myinshi yazimye.

Agira ati “Turifuza ko amateka ya hano yandikwa kuko aka Karere kari inyuma nta mateka yako azwi, mu gihe umucurabwenge wa mbere wa Jenoside wanditse amategeko yo kwica ari uwa hano mu Birambo”.

Byiringiro avuga ko amateka ya Birambo akwiye kwandikwa akabikwa neza
Byiringiro avuga ko amateka ya Birambo akwiye kwandikwa akabikwa neza

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, avuga ko mu mwaka utaha wa 2025 urwibutso ruzatangira kubakwa, kuko ikibanza cyamaze kuboneka, hakaba hari gukorwa inyigo.

Agira ati “Ni urwibutso ruzahuza izo mu Murenge wa Ruganda ku mva ya Gahunduguru, imva yo mu Rugabano, Murundi na Ruganda ku buryo ruzabasha kwakira imibiri yose izaboneka muri aka gace, turi mu nyigo yarwo uko ruzaba rungana n’ibice bizaba birugize hakurikijwe amabwiriza ya MINUBUMWE.”

Byiringiro avuga ko Abarokotse Jenoside mu Birambo bishimira uko bagenda biyubaka, kandi bazakomeza ibikorwa byo kwibuka no kuba hafi abarokotse batishoboye bo mu Birambo.

Agira ati “Ubu ntitukiri abantu basabiriza kuko kera twajyaga tunabura itike yo kutuzana kwibuka, kuba duhari twarabyaye biratera isoni abatwishe bifuzaga ko dushira bifuzaga ko n’abarokotse bakwicwa n’ubutindi ariko wabonye izi modoka zose ni izacu, ni iz’abakwe bacu n’inshuti zacu, tugenda twiyubaka”.

Abavuka mu Birambo batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bazagira uruhare mu gufasha imiryango y'abarokotse itishoboye
Abavuka mu Birambo batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bazagira uruhare mu gufasha imiryango y’abarokotse itishoboye

Avuga ko umuntu wateguye amategeko yo kwica Abatutsi ari uwo mu Murenge wa Mutuntu, ahahoze ari Biguhu muri Komini Mwendo, aho yanazanye imihoro kuri Komini mu kwezi kwa Gashyantare 1994 Jenoside itaratangira.

Uwo ni uwitwa Karemera Edouard wari Visi Perezida wa mbere wa MRND ku rwego rw’Igihugu, akaba yari yungirije Perezida wa MRND Matayo Ngirumpatse.
Yaguye muri gereza 2020 akaba yari afungiye muri Senegal, nyuma y’uko yari yarakatiwe gufungwa burundu.

Abanyabirambo bafata Karemera nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yari afite mu bushobozi gushyiraho amategeko atavangura, mu gihe cy’amashyaka menshi nyuma ya 1990, ahubwo yashyigikiye ko Abatutsi bavangurwa muri iryo shyaka, mu gihe mbere byavugwaga ko ribumbiye hamwe Abanyarwanda bose.

Avuga ko abari ba Burugumesitiri ba Komini Bwakira na Mwendo na bo bari bamaze igihe mu buyobozi ku buryo bari bazi buri Mututsi wese n’umuryango akomokamo, ibyo bikaba byaratije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Karongi ari ko Karere ka mbere mu Gihugu gafite imiryango myinshi yazimye, aho isaga 2000 yazimye burundu.

Agira ati, “Nka Burugumesitiri Kabasha, na Kabera Bernardin bari bamaze igihe mu buyobozi, nka Kabera wajyaga gufata indangamutu akamenya n’iwanyu, nka Kabasha nigeze kujya gukinira Komini Mwendo ashaka kumfata ngo sinavuka hano, mbese bari batuzi ku buryo byihutishije ubwicanyi, ayo mateka yose akwiye kubikwa neza”.

Anagaragaza ko gutoreza Interahamwe muri za Segiteri byatumye ubwicanyi bwihuta, kuko Interahamwe zari zizi neza Abatutsi, aho batuye, aho bavuka, kabone n’iyo wabaga utuye mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w'Umuryango IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, asaba ko hubakwa urwibutso
Umuyobozi w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, asaba ko hubakwa urwibutso
Abavuka mu Birambo batuye i Kigali bashyira indabo ku mva
Abavuka mu Birambo batuye i Kigali bashyira indabo ku mva
Iyahoze ari Superefegitura Birambo ubu ni Umurenge wa Gashali
Iyahoze ari Superefegitura Birambo ubu ni Umurenge wa Gashali
Visi Perezida wa Sena, Espérance Nyirasafari, yari yaje kwifatanya n'Abanyabirambo Kwibuka
Visi Perezida wa Sena, Espérance Nyirasafari, yari yaje kwifatanya n’Abanyabirambo Kwibuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka