Knowless na Clement: Byinshi ku muziki bakora no ku mubano wabo

Umuhanzi Butera Knowless ari kumwe n’Umugabo we Ishimwe Clement, ari na we umufasha mu gutunganya indirimbo ze muri studio ye ya ‘Kina Music’ ndetse akanakurikirana ibijyanye n’ibikorwa bye, bavuze byinshi ku buzima bwabo no ku muziki wabo muri rusange.

Butera Knowless na Ishimwe Clement
Butera Knowless na Ishimwe Clement

Mu kiganiro bagiranye na RBA, basobanuye uko bahuye bwa mbere, Ishimwe Clement ati “Ubwa mbere duhura twahuriye mu mashuri kuko twize ahantu hamwe, we aririmba, ariko njyewe mba mu bintu byo gucuranga no guhimba, nyuma aza kuza muri Kina Music, ariko hari hashize nk’imyaka ibiri atangiye iby’ubuhanzi. Icyo gihe ibyo gukundana byari bitaraza kuko byaje kuza nyuma”.

Knowless agitangira gukorana na Clement mu bijyanye n’umuziki, yavuze ko yamufashije cyane kuko yari agitangira, ariko hazamo n’ikibazo cyo kubahiriza igihe cyabanje kumugora.

Yagize ati “Iyo utangira uba ushaka umuntu ugufasha kugira ngo ubone icyerekezo neza, kuko nawe uba utarakimenya neza…Ikintu cya mbere twapfuye cyanangoye ni igihe, kubahiriza igihe, kuko we yari ari ku murongo, yubahiriza igihe, abanza no kwanga kunkorera indirimbo, kuko yari yararakaye nishe gahunda nk’inshuro ebyiri , avuga ati rero uyu ntabwo ari ‘serieuse’,… kubahiriza igihe no kugendera ku gihe ni cyo cyabanje kuntonda, ariko ibindi byose byahise bigenda byikora kubera intego nari mfite, noneho nari mbonye undi muntu uyifite no kundenza, abasha kumfasha kwinjira muri wa murongo nanjye nashakaga”.

Ku bijyanye no kuvanga ubuzima bw’ubuhanzi n’ubuzima bwo mu rugo nk’abantu bashakanye ndetse bakaba baranibarutse bafite abana, bavuze ko uko inshingano ziyongera umuntu areba ibibanza kurusha ibindi.

Ishimwe Clement yagize ati, “Uko umuntu agira izo nshingano, ugenda ugira ‘priorities’ ibibanza kurusha ibindi, ni yo mpamvu akenshi usanga ibyo watagamo umwanya, wenda biri ngombwa ariko bitari ngombwa cyane ku rwego wakabaye ubushyiraho, bigabanuka. Hari ibintu usanga bamwe baha umwanya mwinshi udashobora kutubonamo kubera ko nta nyungu,… ntacyo bitwungura, ni ukureba ‘priorities’ kugira ngo ubone umwanya munini wo guha umuryango kuko ni cyo cy’ingenzi twese dukorera, duharanira, …”

Ku byerekeye kwandika indirimbo, Knowless avuga ko hari amagambo y’indirimbo yandika, agakosoza kuri Clement, ariko akenshi ngo bikarangira mu by’ukuri akoresheje inyandiko ze, cyangwa se bahuriza hamwe ibyo Knowless yanditse n’ibyo Clement yanditse bikabyara ikintu kimwe. Ati “ndi mu nyungu”.

Avuga ku ndirimbo ye nshya yise ‘Oya Shan’ itunganyije no mu buryo bw’amashusho yakorewe i Dar es Salaam muri Tanzania, imaze amasaha makeya isohotse, yavuze ko akurikije uko imaze gukundwa n’abantu benshi ari nziza ku rwego yabonaga ko ari nziza ariko bikaba bishobora no kuzarenga urwego yabitekerezagaho.

Knowless abajijwe ikipe afana hagati ya APR na Rayons Sports yahise asubiza ko afana Amavubi nubwo atari ari mu kibazo, asobanura ko abakinyi bo muri ayo makipe yombi bahurira mu ikipe y’Igihugu y’Amavubi.

Muri Basketball hagati ya REG na Patriots, Knowless yavuze ko afana Patriots, hanze agakunda Messi n’ikipe agiyemo yose ayimukurikiramo, ibyo kandi abihuriraho na Clement kuko ubu ngo yongeye kujya akurikira imikino yo mu Bufaransa ya ‘Ligue 1’ kubera Messi.

Ku bijyanye na Siporo Knowless akora, yavuze ko yiruka, agakora n’izindi siporo zikorerwa muri ‘Gym’ cyangwa inzu zikorerwamo siporo, kandi ubu ngo agiye kubikora kurushaho.

Ishimwe Clement abajijwe umuhanzi wamutunguye mu bamaze kumunyura imbere bose hatarimo Knowless, umuhanzi yabonye ufite impano idasanzwe, Clement yasubije ko ari Umuhanzi witwa Gisa.

Ishimwe yabajijwe akazina yita Knowless mu tuzina tugezweho, asubiza agira ati, “Ni ikibazo kihuta, ubundi afite izina twese tumwita, biroroshye ko mvuga Kabebe kubera ko ni ryo tuzi. Ibindi rero biza nyuma y’iryo. Bae ni ryo riza vuba kuko riri hafi ya Kabebe”

Knowless abajijwe uko yita Clement, yagize ati, “ Ni Bae, ariko hariho igihe, bitewe n’ahantu uri, mvuga Clement, no mu rugo, bitewe n’igituma nshobora kumuhamagara gutyo, nshobora kumuhamagara gutyo kurusha uko navuga Bae”.

Babajijwe umwana wabo bitirirwa aho batuye, Clement yasubije ko umwana wabo mukuru witwa Or ari we bitirirwa cyane, kuko ari mukuru, akaba yaragiye ku ishuri mbere y’abandi, ibyo ngo bituma ari we babitirira.

Knowless abajijwe umuhanzi wo mu Rwanda bakoranye indirimbo akumva asohotse muri studio anyuzwe, yavuze ko ari ‘Fireman’.

Abajijwe umuhanzi yifuza kuzakorana na we indirimbo bahuriyeho, mu bahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze, Knowless yasubije ko mu Rwanda, akunda benshi anifuza gukorana na bo, ariko akunda Ariel Wayz, nubwo ngo hari indirimbo ihari bakoranye ariko itarasohoka. Undi Knowless yavuze ni umuhanzi Gaga, ukora n’ibiganiro kuri YouTube.

Mu bahanzi bo hanze, Knowless yavuze ko yifuza kuba yazakorana indirimbo na Bruno Mars, nubwo yaririmba Knowless yicaye muri studio gusa, ngo byamushimisha.

Knowless yavuze ko mu bakobwa b’abahanzi bo mu Rwanda abona bazagera ikirenge mu cye mu by’umuziki, harimo Ariel Wayz, Alyn Sano ndetse na Bwiza.

Ku bijyanye n’izina ry’ubuhanzi rya Knowless aho ryavuye, Butera yavuze ko rifite inkomoko mu kuba atangira umuziki abari bamwegereye bataramwumvise neza, ndetse ntibanamushyigikire.

Knowless na Clement bashyingiranywe tariki 7 Kanama 2016 (bamaze imyaka irindwi babana nk'umugabo n'umugore, bakaba bafitanye abana babiri)
Knowless na Clement bashyingiranywe tariki 7 Kanama 2016 (bamaze imyaka irindwi babana nk’umugabo n’umugore, bakaba bafitanye abana babiri)

Yagize ati, “Hari umuntu umwe twari kumwe icyo gihe, ntangira umuziki ntabwo abanyegereye babyumvise, nta nubwo banshyigikiye, barabirwanyije kubera ko umuziki wari ufite izina ribi, cyangwa se hari abantu bamwe na bamwe bawitirira, ubwo bagahita bumva ko abantu bose ari ko bimeze, ariko by’umwihariko umukobwa watangiraga umuziki ntabwo yafatwaga neza, nanjye rero byangezeho hanyuma umuntu umwe anca intege cyane, yakumva indirimbo navuye gukora, akambwira ati wowe ibintu urimo ntabwo uzi ibyo ari byo, akambwira amagambo mabi.

“ Ampa urugero rw’uko ngo hari abakobwa bameze nkanjye bigana, ngo biyumva ko ari beza bazatungwa n’ibyo, ngo batajya bita ku byo kwiga,…ngo rero bakunze kubita ba ‘Knowless’, ntabwo nari nzi icyo bivuga, nta nubwo nigeze mbitindaho, ariko kubera uburyo yabimbwiyemo, ntabwo byanshimishije, mbese yarankomerekeje. Hanyuma kuko natangiye umuziki ndangije mu wa Kane w’amashuri yisumbuye ngiye mu wa Gatanu, intego nari mfite ni ukuvuga ngo Imana izambabarire menyekane, uno muntu umunsi umwe azabone ko wa muntu yapingaga cyangwa yarwanyaga hari aho yageze. Ubwo rero ndi muri Studio, indirimbo bagiye kwandikaho amazina, baravuga bati ese twandikeho iki? Urumva ntabwo nari nzi ko umuntu agira izina ngo ry’ubuhanzi,… ariko nibutse wa mukobwa, umunsi ukurikiyeho ndamubwira nti andikaho Butera Knowless”.

Reba amashusho y’indirimbo ‘Oya Shan’ ya Butera Knowless

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aba bantu bose nibeza cyane durabakunda

niyonizeradivine yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka