Kicukiro: Bafashe uwakatiwe Burundu n’Inkiko Gacaca wari warahinduye amazina

Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda.

Gasake Weralis yari yarahinduye amazina, yiyita Muteesasira Weralis Kasachi
Gasake Weralis yari yarahinduye amazina, yiyita Muteesasira Weralis Kasachi

Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Gasake yakoze Jenoside muri ako Kagari yafatiwemo ka Gako mu Murenge wa Masaka, abonye Inkiko Gacaca zitangiye, ahita acika ajya gutura muri Uganda, Inkiko Gacaca zikaba zaramukatiye igifungo cya Burundu.

Inzego z’umutekano kandi ziravuga ko zafashe umuhungu we witwa Shingiro Varelie w’imyaka 40 y’amavuko, akaba ashinjwa guhishira se, kuko yari yamukingiranye mu nzu atuyemo, akavuga ko nta muntu uri mu nzu ye.

Shingiro Varelie na we yafashwe azira guhishira se
Shingiro Varelie na we yafashwe azira guhishira se

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masaka, Nduwayezu Alfred, yabwiye Kigali Today ko Gasake Weralis yari yaravuye kera muri ako gace yafatiwemo, amakuru akaba yamenyekanye ko yagarutse atarahamara igihe kirekire, kuko ngo ashobora kuba yari amaze nk’umunsi umwe ahagarutse.

Gasake Weralis n’umuhungu we wamuhishe, bombi bafashwe tariki 15 Gicurasi 2024, bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Masaka, kugira ngo iperereza rikomeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umuntu uremerewe n’amaraso y’uwo yishe,azahunga abe icyohe he kugira umutangira .
Imigani 28:17
Amaraso y’inzirakarengane azabakurikirana aho bazajya hose

Corneille yanditse ku itariki ya: 19-05-2024  →  Musubize

Umuntu uremerewe n’amaraso y’uwo yishe,azahunga abe icyohe he kugira umutangira .
Imigani 28:17
Amaraso y’inzirakarengane azabakurikirana aho bazajya hose

Corneille yanditse ku itariki ya: 19-05-2024  →  Musubize

Turabashimira amakuru mutugeza ninzego zacu zumutekano zizane izonkozi zibibi kbc arik uyumuhunguwe ubuniyaba arenganye raaaa icyaha si Gatozi murakoze.

Arstide yanditse ku itariki ya: 17-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka