Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Djibouti
Perezida Kagame na mugenzi we wa Djibouti

Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh ari i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 11 no ku nshuro ya kbari ibera mu Rwanda, yitabiriwe n’abarenga 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta, abayobora ibigo bitandukanye, abashoramari n’abandi baje kuganira ku buryo bwo guteza imbere no kwagura ahazaza h’Umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame kandi yabonanye na Patrick Pouyanné, umuyobozi mukuru wa Total Energies, uri mu Rwanda witabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.

Perezida Kagame yakiriye Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti
Perezida Kagame yakiriye Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti

TotalEnergies n’u Rwanda bifatanya mu bintu bitandukanye birimo ingufu, n’uburezi.

Mu bandi bayobozi bakiriwe na Perezida Kagame ni Umuyobozi wa MTN, Mcebisi Jonas n’umuyobozi mukuru wa MTN, Ralph Mupita bari mu Rwanda bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum. Baganiriye ku bufatanye bwa MTN Group n’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yakiriye ku meza kandi Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, Africa CEO Forum, iri kubera i Kigali.

Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b'Ibihugu n'abayobozi bitabiriye inama ya Africa CEO Forum
Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu n’abayobozi bitabiriye inama ya Africa CEO Forum

aba bayobozi barimo Perezida wa Kenya, William Ruto; uwa Mozambique, Filipe Nyusi n’uwa Djibouti, Ismail Omar Guelleh.

Iyi nama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’ ifasha mu gushyiraho ingamba z’udushya mu ishoramari, kongera imbaraga mu bufatanye ndetse no kwerekeza umugabane ku mahirwe ari mu nzego zitandukanye.

Ibayagarutsweho muri iyi nama ni uko Umugabane wa Afurika kugira ngo ubashe kwigobotora ibibazo biwugarije ari ukubaka ubushobozi bw’imbere mu bihugu kugira ngo ibashe kwihaza idategereje ibituruka ahandi.

Umukuru w'igihugu yakiriye n'umuyobozi wa Total Energies
Umukuru w’igihugu yakiriye n’umuyobozi wa Total Energies
Perezida Kagame yakiriye n'abayobozi bakuru ba MTN
Perezida Kagame yakiriye n’abayobozi bakuru ba MTN
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka