Dr. Edouard Ngirente yagaragaje uko ingamba Guverinoma yafashe zagize uruhare mu kureshya ishoramari

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, tariki 16 Gicurasi 2024 yitabiriye ikiganiro yahuriyemo n’abandi ba Minisitiri b’Intebe barimo uwa Côte d’Ivoire, uwa Guinea ndetse n’uwa Sao-tome et Principe. Ni ikiganiro cyatangiwe mu ihuriro ry’abayobora ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurika (Africa CEO Forum). Abatanze icyo kiganiro bibanze ku cyizere hagati y’abikorera na za Leta, politiki yo guteza imbere inganda ndetse n’amavugurura yateza imbere ubuhahirane ku mugabane wa Afurika.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente ubwo yasubizaga ikibazo kijyanye n’ingamba Guverinoma yafashe ndetse n’amavugurura yo kureshya ishoramari, yabanje kugaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda iha agaciro gakomeye urwego rw’abikorera nka moteri y’iterambere.

Yagaragaje kandi ko Guverinoma yafashe ingamba zikomeye zatumye Igihugu kigira ubukungu butajegajega (macro-economic stability).

Yanavuze ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurwanya ruswa no kunoza imikorere myiza y’inzego n’imitangire ya serivisi bikaba byaragize uruhare mu kureshya abashoramari.

Ubwo yavugaga ku mavugurura y’ingenzi yakozwe, Minisitiri w’Intebe yabanje gushimangira ko amavugurura atagomba gufatwa gusa nka politiki zanditse gusa, ahubwo nk’ibikorwa bigaragara.

Ni muri urwo rwego, u Rwanda rwabanje kuvugurura amategeko (urugero nk’itegeko rigenga ishororamari mu Rwanda.

Yanavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu guteza imbere ibikorwa remezo, akaba yatanze urugero rw’imihanda aho umuntu ashobora kugera aho ashaka hose mu Gihugu anyuze mu muhanda wa kaburimbo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yashimangiye kandi ko Igihugu cyashoye imari mu kugeza imirongo ya interneti mu Gihugu hose.

Yanagaragaje akamaro ko kugeza amashanyarazi mu Gihugu hose aho bigeze kuri 74% by"ingo zifite amashanyarazi. Minisitiri w’Intebe yashimangiye kandi akamaro k’amashanyarazi mu iterambere ry’inganda (manufacturing).

Mu rwego rwo guteza imbere inganda, Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Igihugu cyashoye imari mu gushyiraho ahantu hihariye hakorera inganda.

Asubiza ikibazo cy’uburyo ibihugu bya Afurika byakira ibitangazwa n’ibigo mpuzamahanga bigena ibipimo by’ubushobozi bw’ibihugu mu kwishyura imyenda (agence de notation), Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ibihugu bya Afurika na byo ubwabyo bikwiriye kubanza kwisuzuma ndetse bigaharanira no kugira amakuru y’imibare akwiye (statistiques fiables) yashingirwaho n’ibyo bigo mpuzamahanga.

Ubwo yasubizaga ikibazo ku byo u Rwanda ruri gukora mu gushyira mu bikorwa isoko rusange rya Afurika (AfCTA), yabanje kugaragaza ko u Rwanda rwashyigikiye iri soko kuva rigitangira kandi ko rushyigikiye imikorere yaryo cyane cyane mu guteza imbere ubucuruzi.

Yagaragaje akamaro ko gukuraho imbogamizi zose zibangamiye iryo soko, yerekana ko u Rwanda rwateye intambwe rukuraho viza ku bifuza kuza mu Rwanda bose.

Yasoje agaragaza ishusho y’u Rwanda mu myaka icumi iri imbere, aho Igihugu kizibanda ku kuzamura ubushobozi bwa muntu (human capital development) kuko byagaragaye ko ari byo bizateza imbere Igihugu, agaragaza ko umuturage w’u Rwanda azaba yarize neza kandi afite ubushobozi bwo guhaha ( pouvoir d’achat).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka