#TheBal: Ikipe ya APR BBC yerekeje i Dakar muri Senegal (Amafoto)

Mu ijoro ryacyeye ikipe ya APR Basketball Club yahagurutse i Kigali yerekeza i Dakar mu gihugu cya Senegal aho igiye kwitabira imikino ya Basketball Africa League (BAL) irimo gukinwa ku nshuro ya 4.

Abakinnyi ba APR BBC mu kibuga cy'indege cya Kigali
Abakinnyi ba APR BBC mu kibuga cy’indege cya Kigali

Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yari imaze hafi amezi asaga atanu yitegura iyi mikino igiye kwitabira ku nshuro ya mbere, dore ko inshuro eshatu zibanza u Rwanda rwahagarariwe na Patriots BBC ndetse na REG BBC yo yahagarariye u Rwanda mu nshuro ebyiri ziheruka.

APR BBC igiye gukina BAL ku nshuro yayo ya mbere
APR BBC igiye gukina BAL ku nshuro yayo ya mbere

Ikipe ya APR BBC yahagurukanye abakinnyi 12 barangajwe imbere n’abatoza nabo barangajwe imbere n’umutoza mukuru Mazen Trakh wungirijwe na Bill Bayno ndetse na Kamran.

Mu kiganiro umutoza Mazen Trakh aherutse kugirana na KT PRESS yatangaje ko bahawe muri kintu cyose bityo ko nta rwitwazo bafite cyane igihe baba batabonye umusaruro ungana n’ibyo bahawe.

Urutonde rw'abakinnyi APR BBC yahagurukanye
Urutonde rw’abakinnyi APR BBC yahagurukanye

Ikipe ya APR BBC iri mu itsinda ririmo ikipe ya US Monastir ibitse igikombe cya BAL cya 2022, Association Sportive des Douanes yo muri Senegal ndetse na River Hoopers yo muri Nigeria nayo iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023.

Nshobozwabyosenumukiza na Chris Ruta burira indege
Nshobozwabyosenumukiza na Chris Ruta burira indege

Ikipe ya Patriots BBC ni yo yitabiriye ku nshuro ya mbere iri rushanwa ubwo ryatangizwaga muri 2021 aho kugeza ubu ariyo kipe yo mu Rwanda yitwaye neza kuko icyo gihe yegukanye umwanya wa 4. REG BBC yo yitabiriye inshuro 2 ziheruka 2022 na 2023 ariko ikaba itarabashije kurenga ¼.

Ikipe ya APR BBC iratangira urugendo rwayo muri aka gace kiswe Sahara Conference icakirana n’ikipe ya Us Monastir kuri uyu wa Gatandatu talrki ya 4 Gicurasi muri Dakar Arena, APR BBC izakurikiza River Hoopers tariki ya 5 Gicurasi isoreze imikino ibanza kuri AS Douane mbere y’uko bakurikizaho imikino yo kwishyura hagati yabo.

Aka gace (Sahara Conference) ni ko gace ka nyuma k’amatsinda nyuma ya Kalahari conference ndetse na Nile conference aho amakipe yakomeje yose azahita yerekeza i Kigali mu mikino ya nyuma itangira taliki ya 24 Gicurasi kugeza taliki ya 1/06/2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka