Muhanga: Bagiye kurushaho kongera ibikorwa remezo bifasha kwigisha imyuga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye kurushaho kongera ibikorwa remezo byo kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, mu rwego rwo gukomeza kuzamura igipimo cyo kwihangira imirimo mu rubyiruko rwacikirije amashuri cyangwa abarangiza ayisumbuye bakabura akazi.

Buri mwaka ubu abanyeshuri 1000 mu Karere ka Muhanga babona ibyemezo by'uko bize imyuga
Buri mwaka ubu abanyeshuri 1000 mu Karere ka Muhanga babona ibyemezo by’uko bize imyuga

Bitangajwe mu gihe nibura urubyiruko rungana na 24% mu Karere ka Muhanga ruri mu bushomeri, imyuga n’ubumenyi ngiro bikaba bimwe mu byitezweho gufasha Akarere kubabonera akazi rubigizemo uruhare mu kukihangira.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, bamaze imyaka ibiri batangiye kwigisha imyuga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ku buryo nibura buri mezi atandatu abanyeshuri 1,000 barangiza imyuga.

Kayitare avuga ko kuba hari amashuri yigisha igihe kirekire cy’imyaka itatu cyangwa amezi atandatu, bigaragara ko hari impinduka mu buzima bw’abayarangizamo, mu kwihangira imirimo no gukoresha neza ingengo y’imari iteganyirijwe abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro batishoboye ngo babone igishoro.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko buri mezi atandatu abagera ku 1000 barangiza amashuri y'imyuga
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko buri mezi atandatu abagera ku 1000 barangiza amashuri y’imyuga

Agira ati “Biragaragara ko amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari kudufasha guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ni yo mpamvu natwe buri mwaka duteganya ingengo y’imari yo gufasha abarangiza kugira ngo babashe kwihangira imirimo”.

Abafatanyabikorwa ni ingenzi mu kubaka amashuri yigisha imyuga

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko hamwe n’abafatanyabikorwa, nibura umwaka utaha w’ingengo y’imari buri Murenge uzaba ufite ikigo cyigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, ari na ho ahera agaragaza ko gahunda yo kubaka ayo mashuri ikomeje.

Agira ati “Ubu twe twateganyije asaga miliyoni 164frw, naho abafatanyabikorwa baduha asaga miliyoni 96frw ubwo yose arasaga miliyoni 250frw. Yose tuzayatanga uyu mwaka kuko amwe tuyifashisha twishyurira abanyeshuri andi tukayabaguriramo ibikoresho bibafasha kwihangira imirimo”.

Muri rusange Akarere ka Muhanga gafite ibigo by’amashuri byigisha imyuga 19 birimo ibya Leta, iby’abigenga bifashwa na Leta ku bw’amasezerano n’iby’amashuri yigenga.

Ibigo byigisha imyuga byitezweho gukemura ibibazo by'ubushomeri mu rubyiruko
Ibigo byigisha imyuga byitezweho gukemura ibibazo by’ubushomeri mu rubyiruko

Abimana Emmanuel warangije amashuri yisumbuye akongeraho kwiga imyuga y’igihe gito, avuga ko bimufasha kwitandukanya n’ibikorwa bibi bishora urubyiruko mu byaha birimo ubujura no kwangiza iby’abandi.

Agira ati “Iyo urangije amashuri asanzwe, ibyo ababyeyi bagutakazagaho birahagarara bigatuma nk’umuntu yajya mu mirimo igushora mu byaha, ariko kwiga imyuga bituma ukomeza gushakisha ibyo ukora bikakurinda kwishora mu byaha”.

Bizinjirabake Vincent urangije kwiga ubwubatsi avuga ko akijya kwiga nta kintu yari azi, ariko ubu asigaye abona ibiraka byo kubaka hanze, agacyura amafaranga ku buryo yanahise yibonera igishoro cyo kugura ibikoresho.

Agira ati “Iyo ubonye ayo mafaranga hari icyo bihindura mu buzima, nari naracikishirije amashuri ngeze mu wa gatatu, ubuzima burangora ariko mbonye amahirwe yo kuza kwiga imyuga y’igihe gito nagize amahirwe nzayabyaza umusaruro, kuko ubuzima buri hanze buragoye bisaba ko buri muntu aba azi icyo gukora”.

Ikigo cya Saint Sylvain Bourguet ni kimwe mu bifatanya n'Akarere ka Muhanga kwigisha imyuga mu rubyiruko
Ikigo cya Saint Sylvain Bourguet ni kimwe mu bifatanya n’Akarere ka Muhanga kwigisha imyuga mu rubyiruko

Nsengiyumva Claudien uhagarariye mu mategeko ishuri ryigisha imyuga rya Saint Sylvain Bourguet COFORWA, avuga ko mu rwego rwo gukomeza kwakira abanyeshuri biga imyuga bagiye kwagura inyubako zakwakira abanyeshuri benshi, kuko abiga bacumbika babarirwa muri 500, hakaba n’abandi biga bataha, intego ikaba kuzamura umubare kugera nibura ku banyeshuri 800.

St Sylvain Bourguet TSS ni umwe mu mishinga y’umuryango COFORWA ufatanya n’Akarere ka Muhanga mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko ishuri ryigisha imyuga ryitiriwe Saint-Sylvain Bourguet, unateganya ko mu banyeshuri hazajya havamo abahabwa akazi gahoraho mu mishinga inyuranye ya COFORWA.

Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2024 abanyeshuri basoza amashuri y’imyuga bazakora ibizamini bya Leta babarirwa hafi mu 2000.

Hari abiga ibyo gukora ibishushanyo mbonera
Hari abiga ibyo gukora ibishushanyo mbonera
Hasanzwe ikigo kigezweho cyigisha imyuga
Hasanzwe ikigo kigezweho cyigisha imyuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka