Nigeria: Abantu 40 batwikiwe mu musigiti

Abantu 11 bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse harimo 17 bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye by’ubushye nyuma y’uko umugabo agabye igitero mu Musigiti mu gace ka Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, nk’uko byasobanuwe na Polisi.

Abantu 11 bapfuye batwikiwe mu Musigiti muri Nigeria
Abantu 11 bapfuye batwikiwe mu Musigiti muri Nigeria

Uwo mugabo ashinjwa kuba yarinjiye agasuka peteroli ku Musigiti, arangije afunga imiryango yawo, nyuma ahita awutwika, mu gihe harimo abantu bagera kuri 40.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi ukekwaho kuba ari we wagabye icyo gitero, akaba ari umugabo w’imyaka 38 y’amavuko.

Icyo gitero cyagabwe mu gihe abantu bari mu Musigiti basenga isengesho rya mu gitondo nk’uko byatangajwe na BBC.

Abaturiye uwo Musigiti, bavuga wafashwe n’inkongi, abarimo imbere batangira kumvikana bataka, barwana no gufungura imiryango yari yamaze gufungwa n’uwo mugabo wagabye igitero.

Nyuma yo kumva ibintu bisa n’ibiturika, abaturiye uwo Musigiti baratabaye ngo barebe uko bafasha abantu bari baheze muri iyo nkongi barimo bataka, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Inzego zishinzwe ubutabazi, harimo n’izizobereye mu byo gutegura ibisasu zikorera aho mu gace ka Kano, zahise zoherezwa aho icyo gitero cyagabwe nk’uko byasobanuwe na Polisi. Gusa, Polisi yaje kwemeza ko nta bisasu byo mu rwego rwa bombe byigeze bituritswa muri icyo gitero.

Urwego rushinzwe kuzimya inkongi, rwatangaje ko rutahise rubonera amakuru ku gihe inkongi igitangira, kuko ngo iyo babona amakuru vuba, bari gutabara vuba, ibintu bitaragera ku rwego byagezeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka