Volleyball: Imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa gatanu

Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro aracakirana muri Kamarampaka.

Matheus ukinira Police ni umwe mu bakinnyi bo kwitega.
Matheus ukinira Police ni umwe mu bakinnyi bo kwitega.

Amakipe 8 mu byiciro byombi, abagabo n’abagore nibo bazakina imikino ya kamarampaka itangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Gicurasi mu nzu y’imikino ya Ecole Belge de Kigali iri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko bisanzwe bikorwa mu buryo bwagenwe amakipe ahuramo, n’uko ikipe yabaye iya mbere ihura n’iyabaye iya kane naho ikipe yabaye iya kabiri igahura n’iyabaye iya gatatu.

Mu cyiciro cy’abagabo amakipe ane yazamutse ayoboye ayandi ni REG VC, Police VC, Kepler VC ndetse na APR VC.

Police VC irongera kwesurana na KEPLER VC
Police VC irongera kwesurana na KEPLER VC

Mu kicyiro cy’abagore amakipe ane yazamutse ayoboye ayandi ni APR VC, Police VC, RRA VC ndetse na Ruhango VC.

Nk’uko kandi byagenwe na federasiyo y’umukino wa volleyball mu Rwanda, imikino ya kamparampaka izahera muri ½ aho amakipe yahuye atanguranwa imikino 3 (Best of Three) aha bivuze igihe ikipe yatsinda indi imikino 2 yikurikiranya, yahita igera ku mukino wa nyuma.

Dore uko amakipe azahura muri:

Abagore:

APR vs Ruhango
Police vs RRA

Abagabo

REG vs APR
POLICE vs KEPLER

REG VC izacakirana na APR
REG VC izacakirana na APR
Harabura iminsi 2 gusa
Harabura iminsi 2 gusa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka