Mu Bugiriki amazi si ya yandi

Mu gihe inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’Ubugiriki itegura (iteganya kwemeza) itegeko ryo kwizirika umukanda kubatuye nuri icyo gihugu Kubera ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi, amashyirahamwe y’abakozi nayo arategura imyigarambyo y’amasaha 48 mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe.

Nkuko ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, yabitangaje ngo abaturage bo muri iki gihugu ntibishimira icyemezo cyo kuba bakwizirika umukanda bakaba bateganya guhagarika ibikorwa birimo ingendo z’uburyo bwose zaba iz’indege, izo mu mazi cg kubutaka; guhagarika amasomo… mu rwego rwo kwamagana icyo cyemezo.

kuva uyu mwaka watangira ubu ni inshuro ya gatanu imyigaragambyo nkiyi ibaye muri iki gihugu kuva aho inteko ishinga amategeko itangiye kwiga iri tegeko riteganywa kwemezwa kuri uyu wa kane. bimwe mubyo iri tegeko riteganya harimo ihagarikwa ry’agateganyo ku bakozi ba leta ibihumbi 3, ivugururwa ry’imishahara no kwongera imisoro.

Uku kwizirika umukanda ariko bamwe babifata nk’icyemezo kidahwitse leta ishaka gushyiraho kubera inyungu za politiki kugira ngo igaragarize ubumwe bw’ibihugu by’uburayi ko ishoboye bityo ibe yahabwa undi mwenda mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubukungu bwifashe nabi muri iki gihe.

Igihugu cy’ubugiriki cyatangiye gukoresha ifaranga ry’iri euro mu mwaka w’2002 risimbuye iri drachma, kugirango bifashe iki gihugu kuba cyahabwa imyenda nk’ibindi bihugu bigize ubumwe bw’uburayi bikaba byaranabufashije kubona umwenda ungana na miliyari 109 z’ama euro muri Nyakanga uyu mwaka.

Igihugu cy’Ubugiriki kinjiye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi mu mwaka w’1981, ubu ibi bihugu bigize uwo muryango bikaba bitewe impungenge n’umwenda munini iki gihugu gifite.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka