Amakipe y’igihugu y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma wa #IHFTrophy (Amafoto)

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rya Zone 5 riri kubera muri Ethiopia, yose yageze ku mukino wa nyuma

Kuri uyu wa Kane i Addis Abeba muri Ethiopia, hakinwe imikino ya 1/2 mu irushanwa rihuza ibihugu bigize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5).

Abatarengeje imyaka 18 batsinze Kenya bagera ku mukino wa nyuma
Abatarengeje imyaka 18 batsinze Kenya bagera ku mukino wa nyuma

Mu batarengeje imyaka 18, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye n’igihugu cya Kenya, igice cya mbere kirangira u Rwanda ruyoboye n’ibitego 14 kuri 12.

Igice cya kabiri kigitangira Kenya yatsinze ibitego bine u Rwanda rutaratsinda na kimwe, gusa abasore b’u Rwanda n’ubwo bari batakaje kapiteni wabo wagize ikibazo akajyanwa mu bitaro, baje kwihagararaho birangira batsinze Kenya ibitego 27 kuri 24.

U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma
U Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma

Mu batarengeje imyaka 20, nabo baje gukora akazi gakomeye nyuma yo gusoza igice cya mbere batsinzwe na Ethiopia 16 kuri 13, ariko baza gusoza umukino batsinze Ethiopia yari imbere y’abafana bayo ibitego 29 kuri 28.

Kuri uyu wa Gatanu harakinwa imikino ya nyuma aho abatarengeje imyaka 18 u Rwanda rukina na Ethiopia ku i Saa ine zo mu Rwanda, naho abatarengeje imyaka 20 u Rwanda rukine na Uganda ku i Saa munani n’igice zo mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka