Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagaragaje ibimenyetso bishya bishinja Rusesabagina

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwongeye gushinja Paul Rusesabagina gutera inkunga ibikorwa bihangabanya umutekano ku butaka bw’u Rwanda no hanze yarwo.

Itangazo ubushinjacyaha bwasohoye rigira riti: “hari ibimenyetso bishya bihamya ko Paul Rusesabagina kimwe n’abandi Banyarwanda bakekwaho ibyo byaha bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga y’ibikoresho udutsiko tw’abajenosideri bo muri FDLR.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ubushinjacyaha bufite ibimenyetso binyuranye birimo ibyerekana ko Rusesabagina yoherereza umutwe wa FDLR amafaranga akoresheje uburyo bwa Western Union.

Mukuralinda yagize ati “ibi twabivumbuye mu bihe bishize biciye mu bigo bishinzwe gukurikiza amategeko muri Amerika no mu Bubiligi”.

Rusesabagina mu busanzwe aba mu Bubiligi ariko kenshi akunda kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ma nama y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda ryitwa Rwanda National Congress.

Uyu mugabo uherurtse guhabwa igihembo cy’ubutwari yahawe n’umuryango witwa Lantos Fondation. Iki gihembo yagihawe kubera ubutwari yagize mu gihe cya Jenoside bwakinwe muri filime ya Hotel Rwanda yamwitiriwe.

Benshi mu bagize umutwe wa FDLR bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka