Abadepite batoye itegeko rihindura amategeko agenga imikorere y’ibitaro bya gisirikari

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite, kuri uyu wa kane tariki 24/11/2011, yatoye itegeko rishyiraho kandi rikagena inshingano, imiterere n’imikorere y’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe (KMH).

Depite Kayinamura Gedeon, perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano, yibukije inteko ko itegeko rizafasha ibitaro bya gisirikare bya Kanombe guhinduka ikigo cya Leta kandi kikabarirwa mu bitaro fatizo kuko ibisabwa byose kugirango bijye muri icyo cyiciro byose byuzuye.

Itegeko kandi rizahesha ibitaro ubuzima gatozi kuko bizagenerwa ingengo y’imari yabyo yihariye aho gukoresha iya minisiteri y’ingabo. Iri tegeko kandi rizakemura ibibazo by’imishahara yari hasi ku basirikare bafite impamyabumeyi zihanitse mu buvuzi kuko icyo gihe bazahembwa kimwe na bagenzi babo bakora mu bitaro bya Leta ako guhembwa hakurikijwe ipeti bafite.

Abagize inteko rusange y’umutwe w’abadepite bashimye imikorere myiza y’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe kandi bamwe muri bo bavuga ko bazakomeza kubikorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugirango bikomeze kongererwa ubushobozi hagamijwe kubifasha kugera ku nshingano zabyo no kudatezuka kuzikora neza.

Uyu munsi kandi abadepite batoye itegeko rigenga ikigo cya gisikari cy’ubwishingizi mu kwivuza (MMI). Iri tegeko riravugurura irindi ryari risanzwe rigenga icyo kigo kugirango ibyari birikubiyemo bihuzwe n’ibivugwa mu itegeko ngenga rishyiraho amategeko rusange yerekeye ibigo bya Leta. Iri tegeko kandi rishingira ku bikubiye mu itegeko rigenga umurimo w’ubwishingizi ku birebana n’imari shingiro y’ikigo cya Leta gikora umurimo w’ubwishingizi.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bitaro nibyongerwe ubushobozi kugirango bibashe kuzuza inshingano zabyo kuko abarwayi bigerageza kwakira nibenshicyane kandi abenhi baba bababaye cyane! kugirango babashe gukurikirana babahungu n’inkumi babo ndetse n’abandi baturarwanda bajya babahabwa servise nabo .ariko MMI bajye batanga kuri bamwe numva ngo ni ba men transfert zo hanze. kuki zihabwa aba officiers gusa n,ukubera iki?bose ngira ngo bakorera ministere imwe.

Busnsman John Alias Kitenge yanditse ku itariki ya: 25-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka